FARDC yashinje M23 kurasa mu gace abasirikare bakuru ba SADC basuye

Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 zarashe ibisasu bigamije kuburizamo uruzinduko rw’abagaba bakuru b’ingabo za SADC basuye agace ka Sake kaberamo imirwano.

Gen Sylvain Ekenge yavuze ko inyeshyamba za M23 zari zizi iby’uruzinduko rw’abo basirikare bakuru mu gace ka Sake, ngo ziharasa amabombe atanu ariko ntibyabuza urwo ruzinduko.

Ati “Ni saa kumi n’iminota 15 (16h15) baracyahari, abamaze kwiga ku ngamba zo kurangiza ibikorwa by’iterabwoba bya M23.”

Amakuru avuga ko ibisasu byaguye mu kigo cya gisirikare cya Mubambiro byahitanye abantu batatu, bikomeretsa abandi babiri.

Abasirikare bakuru basuye hariya, ni Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, Gen Christian Tshiwewe, Umugaba mukuru w’ingabo za Africa y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, uwa Tanzania, Gen Jacob Mkunda, uwa Malawi Gen Kachisha n’uw’u Burundi, Gen Niyongabo Prime.

Inyeshyamba za M23 ntacyo ziravuga kuri ibi birego, cyakora umubano wazo n’ingabo za SADC ntiwigeze uba mwiza kuko SADC yaje kuzirwanya.

Ku wa Kane ibisasu byarashe ibifaru bibiri by’ingabo za SADC zagenzuraga umutekano i Sake muri Masisi, bikomeretsa abasirikare babiri ba Tanzania n’umuturage w’umusivile.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW