Gutinya Imana byatumye Mirafa asezera ruhago ku myaka 28

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nizeyimana Mirafa wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru ku myaka 28 gusa, avuga ko mu mpamvu zikomeye zatumye afata icyo cyemezo harimo n’amarozi aba muri uyu mwuga yahisemo guhunga kubera gutinya Imana.

Ni icyemezo Mirafa yatangaje kuri uyu wa Mbere ariko si bwo yari agifashe. Uyu mugabo asigaye atuye mu Budage ariko akaba aho yarashatse umugore ukomoka muri Portugal.

Mu kiganiro cyihariye Nizeyimana Mirafa yahaye UMUSEKE, yasobanuye impamvu zitandukanye zatumye umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru nyamara akiwushoboye.

Mu mpamvu zikomeye yavuze, harimo amarozi na za munyangire yabonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ati “Mfite impamvu nyinshi. Ariko buriya iyo umaze gukina shampiyona hejuru y’imyaka 10. Nakinnye imyaka 10 niba ntibeshye. Haba hari byinshi umaze kubona, ibiguca intege, urabona kuba umugabo ntabwo wajya ubura n’ibintu byose byiza. Nagiye mpura n’ibinca intege ariko ngahatana ariko hari aho bigera ukabona birakurenze. Bimwe muri ibyo hari ibyo uba watangaza, hari n’ibyo ubika ku mutima ku bw’umutekano wawe. Ariko ikintu cy’ingenzi ni ukutanduranya. Nanze kwanduranya kandi byari iby’ingenzi. Nakoze ibyo nagombaga gukora.”

Mirafa wakiniye amakipe manini mu Rwanda, yakomeje avuga ko uko iminsi yicuma yagiye ahura n’ibigeragezo byari bigoye ko yatsinda.

Ati “Hari ikipe imwe nigeze gusinya ko umukinnyi wa yo, dusinya amasezerano y’amafaranga bagombaga kumpa. Bampa amafaranga atari yo. Nta bushobozi nari nari mfite kandi nifuzaga naba umukinnyi munini kuko niyumvagamo ubushobozi. Nabonye nta hantu najya kurega. Si uko ntari mpafite kuko nta wuri hejuru y’Amategeko kuko turi mu Gihugu cy’Amahoro. Ariko numvaga ntashaka kujya mu Itangazamakuru. Uko nagiye nkura ako kantu kagiye kanyica mu mutwe ku buryo nanubu biri byagiye binyica.”

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bakinanaga ariko bagashyira amarozi imbere, kugeza ubwo bamurogaga ngo bakunde bafate umwanya we.

Ati “Ugasanga umuntu ari kuguhemukira mu rugendo rwawe kandi azi neza ko ufite umuryango ugomba kwitaho. Ugasanga ari kukugirira nabi ajya mu marozi.”

- Advertisement -

“Ibintu bitumye mva muri uyu mupira, ahanini ni ugutinya Imana. Erega twese ntabwo twabaho dutunzwe n’umupira gusa. N’ibindi birashoboka ubuzima bukagenda neza. Tuba dukunda umupira ariko Nyagasani ibyo yapanze ntaho wabicikira.”

Mirafa yahishuye ko mu gihe cyose yamaze akina umupira w’amaguru mu Rwanda, nta byishimo yigeze awuboneramo ahubwo yawugiriyemo ibyishimo ari uko avuye mu Rwanda akajya gukina ku rwego Mpuzamahanga.

Ati “Ibihe byiza nanyuzemo mu mupira w’amaguru, nabinyuzemo ndi hanze y’u Rwanda. Apana mu Rwanda. Kuko mu Rwanda nta cyiza nahabonye. Wishima ijoro rimwe ukabyuka ubabaye. Mu mupira w’amaguru mu Rwanda barimo ibintu byinshi mudashobora kubona. N’ugerageje kubibona bamufunga umunwa. Rero iyo uri umuntu mukuru uraceceka kugira ngo ubuzima bwawe buzakomeze.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko gukina mu Rwanda atari ikintu wajya kurata kubera ibibi ndetse n’umwanda wuzuyemo muri ruhago y’u Rwanda.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kujya bubaha abakinnyi b’Abanyarwanda babasha guca muri ibyo bigeragezo byose ariko bakajya gukina ku rwego Mpuzamahanga.

Ati “Urugendo rwa ruhago y’u Rwanda si ikintu wajya kurata ngo uvuga ngo njyewe nakinnye mu Rwanda. Buriya nimubona umukinnyi akinnye hanze y’u Rwanda ni yo byaba ukwezi kumwe, mujye mumwubaha kuko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo byinshi. Amarozi, ibimenyane, munyangire, munkundire, uyu Oya, uyu Yego. Ariko ugahangana n’ibyo kugira ngo ube umugabo.”

Asoza iki kiganiro, yavuze ko nta kintu na kimwe yakwifuza ko kizongera kumuhuza na ruhago y’u Rwanda ndetse adashobora no kuzigira ubutoza ariko agira abakiri bato inama zo kujya bumvira ababatoza kuko kumvira azi izingiro rya byose.

Nizeyimana Mirafa yakiniye amakipe arimo Etincelles FC na Marines FC z’iwabo i Rubavu, Rayon Sports, Police FC na APR FC. Hanze y’u Rwanda yakiniye Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia yaherukagamo mu 2022.

Muri APR FC yabanzagamo
Yakinnye amarushanwa akomeye muri Afurika
Mirafa yamwenyuye muri rubago ari uko ageze hanze y’u Rwanda
Mirafa yasoje gukina atari uko imbaraga zishize
Yakinnye ku rwego Mpuzamahanga
2015-2016 yakiniraga Etincelles FC y’iwabo
Yaciye muri Police FC
Ibyishimo Mirafa yagize, yabiboneye hanze y’u Rwanda
Yabonaga umwanya wo gukina muri Gikundiro
Mirafa yanabaye kapiteni wa Etincelles FC
Yakinanye na Gikamba Ismaël muri Marines FC
Yakinanye na Muhinda Bryan muri Police FC
Mirafa yabonaga umwanya muri APR FC
Yazamuwe n’umutoza uzwi i Rubavu, Vigule
Yaciye muri Rayon Sports
Akiva mu Rwanda yahise asinyira Zanaco

 

Yahisemo kuguma gutura muri Zambia

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW