Hari kwigwa uko umusore cyangwa inkumi ifite imyaka  18 yashyingirwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango uteganya ko, umuntu ufite imyaka 18 ashobora kuzajya yemererwa gushyingirwa abiherewe uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’akarere mu gihe hari impamvu zumvikana.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagibwa impaka  z’uko imyaka yo gushyingirwa yava kuri 21 ikajya kuri 18 .

Abantu  bagiye berekana ko ibindi bihugu bisigaye byemerera abantu gushyingirwa guhera ku myaka 14 kuzamura.

Abandi bagiye bagaragaza ko umuntu w’imyaka 18 afatwa nk’ukuze imbere y’amategeko ndetse yemererwa no gukora akazi bityo bitaba impamvu yo kumubuza gushaka.

Ubusanzwe itegeko ryemereraga umuntu ufite  21 ko ari we wemerewe gushyingirwa. Ni ukuvuga gushaka umugore cyangwa umugabo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga  ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, harebwe ku ngingo zitandukanye zatuma uyu mushinga w’itegeko uvugururwa.

Depite Muhakwa Valensi asanga iyo myaka 18 yakwemezwa hatabayeho isobanura mpamvu yo gushinga urugo.

Ati “ Ikijyanye n’imyaka y’ubukure, bavuze ko ari imyaka 21 ariko kuri 18 umuntu ashobora kugaragaza impamvu akaba yakwemererwa gushaka.

Niba tworoheje tukavuga ngo ku myaka 18 umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, ariko si mpamya ko gushaka ikiba kigamijwe ari imibonano mpuzabitsina, aho kuvuga ngo ndumva impamvu yumvikana, undi nawe ndumva impamvu itumvikana,izo mpamvu ziveho , dufungure, tuvuge ngo kuva ku myaka 18  [umuntu yemerewe gushaka ]”

- Advertisement -

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko  hazabaho gusesengura kugira ngo uyu mushinga wemerwe.

Dr Uwamariya yavuze ko mu gihe uwifuza ishyingirwa ku myaka 18 agaragaza impamvu zifatika ashobora kwemererwa.

Yagize ati “Nubwo uyu munsi itegeko ritabyemera, ntibyabuzaga gusaba. Mbere basabaga Ministiri w’Ubutebara , bagategereza imyaka 21, bagahitamo gusaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nawe akabasubiza yuko itegeko ritabyemera. Wasangaga abenshi babisaba ari ababaga batwise, ariko bitabujije ko hari n’izindi mpamvu.

 Kubera ko umuntu wujuje imyaka 18, aba yemerewe gukora. Ashobora kubona akazi hanze y’Igihugu kamusaba kuba yarashatse, izo ngero twarazibonye, aho bamwe batagiye babibona bikaba byababuza no kuba banoza akazi baba bahawe cyangwa izindi nshingano baba babonye.”

Akomeza agira ati “ Impamvu zitandukanye, tuzaziganiraho muri komisiyo, mu gihe umushinga w’itegeko waba wahawe ishingiro, tukareba niba  ari ngombwa ko bijyamo cyangwa bitajyamo.”

Dr Uwamriya avuga ko impamvu imyaka yashyirwaga ku myaka 21 ari uko bifuza ko abana barangiza amashuri, bakabona kujya mu nshingano z’urugo.

Usibye ikijyanye n’imyaka yo gushyingirwa, muri uyu mushinga w’itegeko hazasuzumwa kandi uko kurahira mu rwego rw’amategeko ufashe ku kirango cy’Ibendera ry’Igihugu byakurwaho, ibijyanye n’imicungire y’umutungo no kugabanya umutungo mu gihe habayeho gatanya n’ibindi.

UMUSEKE.RW