Huye: Umwarimukazi umaze igihe gito abyaye urupfu rwe rwatunguye bagenzi be

Umwarimukazi wigishaga ku ishuri riherereye mu karere ka Huye yapfuye urupfu rutunguranye bitungura abo bakoranaga n’abandi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umwarimukazi witwa Nyiransabimana Thérese w’imyaka 37 yigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Gafumba(G.S Gafumba), ishuri riri mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye.

Nyiransabimana yapfuye mu gitondo cyo  kuri uyu wa 20 Werurwe 2024 nyuma yo kumujyana kwa muganga akagwayo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gafumba, Pasitori Uwihanganye Philemon yabwiye UMUSEKE ko uriya mwarimukazi yari amaze iminsi ari mu kiruhuko cyo kubyara.

Nubwo ngo yabyaye abazwe, ariko nta kibazo yari afite kuko amaze ibyumweru bitatu abyaye.

Yagize ati “Ejo bambwiye ko arwaye inkorora ajya kwa muganga arataha, mu gitondo bambwira ko ameze nabi bamujyanye kwa muganga ari naho yaguye.”

Nyiransabimana Thérese yigishaga isomo ry’ubugenge(Physique ) mu cyiciro rusange (Troncomun ) , asize abana babiri barimo uruhinja rw’umukobwa yaramaze iminsi abyaye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye