Ibyiza byo guhoberana ku buzima bw’umuntu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Guhoberana nka kimwe mu bikorwa ngirana bikorwa hagati y’abantu, abenshi babikora nk’insuhuzanyo cyane cyane ku bantu badaherukanye, hari ababikora nk’ikimenyetso cy’uko bishimanye cyangwa se ari ikimenyetso cyo kwereka umuntu uri mu maga ko muri kumwe, umuri hafi.

UMUSEKE wifashishe inyandiko z’abahanga mu buzima ugutegurira inkuru ivuga ku byiza byo guhoberana.

Guhoberana bitera akanyamuneza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko guhoberana bituma umubiri urekura umusemburo witwa Oxytocin utuma umuntu agubwa neza, akumva atari wenyine, ndetse akibagirwa n’umubabaro yari afite.

Abantu barwaye indwara yo kwiheba no kwigunga, kubahobera kenshi ni umuti ukomeye ubavura buhoro buhoro batabizi bakazisanga biyumva muri sosiyete nk’abandi.

Byongera Urukundo

Abahanga mu mitekerereze ya muntu n’imibanire (psychology na sociology) bavuga ko guhobera n’umuntu byibuze amasegonda 20′ byongera urukundo hagati yanyu.

Ibi biterwa n’uko guhoberana bituma umubiri urekura imisemburo ya ocytocine, endorphine na dopamine ifatwa nk’imisemburo y’urukundo.

Bigabanya ‘Stress’

- Advertisement -

Guhobera bigabanya umujagararo cyangwa ibizwi nka stress.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza yitwa Carnegie Mellon, iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakunda guhoberana baba bafite ibyago bike byo kurwara stress, ugereranyije n’abatajya bahoberana.

Guhoberana bigabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro ukabije n’umujagararo (stress).

Kongera icyizere

Iyo abantu bakundana cyangwa bafite ikindi bahuriyeho bahoberanye byongera ikizere mu mubano wabo.

Ibi bikunze kubaho cyane nk’iyo abakundana bari kuganira ku ngigo zitandukanye ubundi bakanyuzamo bagahoberana ibi bituma ikizere bafiyanye kiyongera.

Kugabanya ibyago byo kwandura umuvuduko w’amaraso

Guhoberana bituma ibyumviro by’uruhu byohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima, cyane cyane ku gice gishinzwe kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, maze kigakora akazi kacyo neza ko kuwuringaniza.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW