Rubavu: ‘Abuzukuru ba Shitani ‘ bari guhigwa bukware

Polisi y’Igihugu itangaza  ko abagera ku bantu icyenda  baregwa urugomo n’ubujura  mu karere ka Rubavu bafashwe bakaba bagiye kugezwa imbere y’Ubutabera.

Mu Kiganiro Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface yagiranye na UMUSEKE,yavuze ko iyo uvuze umutwe cyangwa agatsiko bivuze abantu bishyize hamwe bafite umugambi umwe.

Rutikanga yatanze urugero rw’abiyita Abuzukuru ba Shitani babarizwa mu Karere ka Rubavu, abarepubulike, abahebyi n’abandi bakorera urugomo abaturage,  avuga ko hari abamaze gufatwa bakaba bagiye gushyikirizwa Ubutabera.

Ati “Abakora ibyo bikorwa ni insoresore zimara kunywa ibiyobyabwenge birimo inzoga nyinshi bagategera abantu mu nzira batashye bakabambura abandi bakabakomeretsa.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko abavugwaho iyo myitwarire mibi atari itsinda ry’abantu nkuko bivugwa ahubwo ni abantu batandukanye ndetse bataziranye.

Yongeyeho ati “Mu gihugu cyacu nk’uRwanda ntabwo bishoboka ko habaho itsinda n’udutsiko tw’amabandi ngo inzego z’umutekano zikomeze zibirebere gusa.”

ACP Rutikanga yahumurije Abanyarwanda abasaba gutekana kuko Polisi n’inzego bafatanya barimo kubikurikirana kuko hari n’abo imaze gufata bazagezwa imbere y’ubutabera.

Yasabye abaturage gukomeza gukorana na Polisi mu kurwanya abafite imyitwarire mibi ya bamwe muri bo bishoye muri izo ngeso mbi  z’ubusinzi bagahungabanya Umutekano w’abaturage.

Ati “Iki ni ikibazo turimo gukurikirana mu gihugu hose abizeza ko abo biyita Abuzukuru ba Shetani na bagenzi babo basangiye izo ngeso  ko bazafatwa vuba aha bakaryozwa ibyo bamaze iminsi bakora.”

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW