Ikigo cy’Imisoro cyashyize igorora abafite imyenda

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro na Mahoro , RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yatangaje ko abarenga ibihumbi 50, bafite ibirarane by’imyenda y’imisoro ,agaragaza ko hashyizweho itegeko rigenga abasora bose mu rwego rwo kugabanya ibihano ndetse no korohereza abasora aho usora azajya abikora ku bushake kandi ntibimugireho ingaruka.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku cyumweru  tariki 24 Werurwe 2024 ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda.

Yagize ati”Hari abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe, abo bantu gukora ubucuruzi birimo kubagora kuko bahangayitse, turifuza ko ibijyanye n’amande n’imisoro ko bitaremerera abantu.”

RRA yatangaje ko kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga rya  EBM, umusaruro ku nyongeragaciro wikubye kabiri.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko abantu bafite ibirarane by’imisoro, ko kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena, Umuntu wese ufite umusoro atamenyekanishije kuva mu 2022 yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga adaciwe ibihano.

RRA ivuga  ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abagorwa no kwishyura ibirarane mu rwego rwo kongera abasora.

Ibi bibaye nyuma y’uko abacuruzi bagaragaje ko bakwa imisoro myinshi yo ku rwego rwo hejuru, ku rundi ruhande abasesenguzi bavuga ko imisoro ishobora koroshywa kandi iyinjira igakomeza kuzamuka.

Rugenintwali ati “Abantu bashobora kuba  nta musoro bishyuye, hashora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake, buriya abantu benshi batinya kumva bagwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntutangwe.”

Asobanura ko iri tegeko ryateganyije ko umuntu wese uzamenyekanisha umusoro w’ikirarane atazacibwa ibihano cyangwa amande, ahumuriza abasora bose ko batagomba kugira ubwoba.

- Advertisement -

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kiributsa Abanyarwanda ko uwamenyekanishije umusoro mu kwezi kwa mbere akishyura 50%, azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.

RRA itangaza ko amafaranga y’imisoro akusanywa yavuye kuri Miliyari 59.5Frw mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 1999,agera kuri Miliyari 2019.1Frw mu 2023, zingana na 55% by’ingengo y’Imari ndetse na 15%by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW