Nyirampazamagambo Beata na Kayumba Oscar bo mu Mudugudu wa Cyoma, Akagari ka Nyabagendwa, Umurenge wa Rilima, barashimira urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwabakuye mu bukode, ubu bakaba batuye mu nzu zidashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Babitangaje ku wa 22 Werurwe 2024, ubwo Akarere ka Bugesera katahaga ku mugaragaro inzu urubyiruko rwo muri aka Karere rwubakiye abatishoboye.
Ni inzu zubatswe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko bise “Urubyiruko Turashima” muri gahunda yo gushyigikira imiyoborere myiza y’igihugu irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Inzu Nyirampazamagambo na Kayumba bahawe zirimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byo mu nzu, borojwe n’inka zizabafasha kwikura mu bukene.
Aganira na UMUSEKE, Nyirampazamagambo usanzwe ari umupfakazi urera abana batatu, yavuze ko yahoranaga akarago ku mutwe, biturutse ku kubura ubwishyu bwaho kurambika umusaya.
Ati “Ndishimye kubera ko banshyize aheza, mu nzu nziza iryoshye, irimo n’igitanda. Iryo tungo ntaryo narimfite ngiye kuryitaho, abana banjye bazajya babona amata. Ndashimira Perezida Kagame ampaye inzu nziza nzasaziramo.”
Kayumba nawe ku isonga ashimira Perezida Paul Kagame n’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwitanze rububakira inzu nziza batari gushobora kwigondera.
Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika watuzaniye umutekano, akatuzanira imiyoborere myiza, kugira ngo ibi byose bikorwe ni ukubera umutekano yatuzaniye.”
Mbonimpaye Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, avuga ko ibikorwa bya “Urubyiruko Turashima” biri mu mujyo w’ibyo batojwe n’Umukuru w’Igihugu bagendeye mu mirongo migari yatanze.
- Advertisement -
Ati ” Mu myaka 30 tumaze tuyobowe neza twahawe ijambo indi 30 natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu kugira ngo twubake igihugu.”
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko kuba urubyiruko rwishyira hamwe rukagira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, bishimangira ko rwacengewe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Ati “Ni igikorwa gishimishije kigaragaza ko urubyiruko rwacu rubona imiyoborere ruhabwa amahirwe n’ijambo kandi rwumva uruhare rwarwo mu kuba rwagira ibyo rukora biteza imbere igihugu kandi rwafata n’inshingano.”
Akomeza agira ati “Bakwiye kumva ko ari bo bafite igihugu mu biganza bagomba gufatiraho kuko ni urubyiruko uyu munsi ariko igihugu ni icyabo ejo n’ejobundi.”
Mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko habaye ibirori byitabiriwe n’abahanzi barimo Yvan Mpano, Bwiza na Juno Kizigenza basusurukije abari muri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Muri uku kwezi urubyiruko rwubatse inzu eshanu , batanga Girinka, ibikoresho byo mu nzu, bubaka ubwiherero n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni 42 y’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW