Kigali : Bisi nini zahawe gasopo yo kudahekeranya abagenzi

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mabwiriza mashya ajyane n’ingendo harimo ko Bisi (Bus) nini, zigomba kutarenza abantu 70.

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 12 Werurwe 2024,nibwo yatangaje ko  yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, maze igiciro umugenzi yishyura ngo atege bisi kriiyongera.

Muri izi mpinduka kandi nibwo hatangajwe ibyerekezo bishya n’amabwiriza agenga ingendo.

Ku rubuga rwa X , umujyi wa Kigali uvuga ko ba Rwiyemezamirimo 14 n’abantu ku giti cyabo bane (4) ari bo bemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu byerekezo bitandukanye  by’Umujyi wa Kigali.

Ba Rwiyemezamirimo n’abantu ku giti cyabo bazaba bemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 16 Werurwe 2024.

Umujyi wa Kigali uvuga ko muri Bisi nini, umubare w’abagenzi utagomba kurenga 70 . Bitandukanye nuko abantu bagendaga mu byerekezo bitandukanye byo muri Kigali bacucitse.

Umujyi wa Kigali wagize uti “ Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abatwara abagenzi ko nta wemerewe kurenza umubare w’abagenzi bemewe mu modoka. Bisi nini zitwara abagenzi 70 nabo imodoka zo mu bwoko bwa kwasiteri ( Coaster ) zitwara abagenzi 29.  Hari ibihano biteganyijwe ku bazabirengaho nkuko bikubiye mu mabwiriza mashya.”

Abagenzi nabo basabwe gukoresha ikarita yabugenewe yo kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga birinda kwishyura amafaranga mu ntoki.

Umujyi wa Kigali wagize uti “Ikindi kandi turasaba abagenzi gutanga amakuru kuri nimero ziri mu modoka igihe batanyuzwe na serivisi bahawe.”

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye abatega Bisi mu mujyi wa Kigali bakunze kwinubira ko batwara mu buryo bucucitse, ibintu bavugaga ko atari uguha uburenga umugenzi.

UMUSEKE.RW