Umutoza akaba n’umukinnyi w’umukino Njyarugamba wa Kung-Fu, Ndagijimana Emile, yegukanye igikombe mu marushanwa yabereye mu gihugu cya Maroc.
Iri rushanwa ryiswe ‘Giao Long Vo Dao Vo Co Truyen Kung-fu Vietnamien’, ryatangiye tariki 29 Gashyantare, rirangira tariki tariki ya 3 Werurwe 2024. Ryari ryatumiwemo ibihugu 22 ariko ibigera kuri 14 byonyine, ni byo byabashije kwitabira. Mu bihugu byitabiriye, harimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ndagijimana Emile usanzwe atoza umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda akaba n’umutoza wa Gym.
Bimwe mu byiciro byari muri iri rushanwa, harimo Sanda [Kurwana], Mu gutera icumu (Quiang Shu), Gunshu [Kwiyerekana hakoreshejwe inkoni], Nandao [Kwigaragaza hakoreshejwe icumu], Mu gukoresha inkota (Dao Shu) no kurwana biciye mu matsinda y’abantu batatu kuri batatu.
Biciye kuri Ndagijimana Emile uzwi nka Fils, u Rwanda rwabashije kwegukana Igikombe mu cyiciro cya Sanda. Hari ku nshuro ya mbere bibaye ko Umunya-Afurika wo munsi y’Ubutayo bwa Sahara, yitabira amarushanwa mu Bihugu by’Abarabu, akabashaka kuhavana Igikombe.
Biteganyijwe ko Emile azagaruka mu Rwanda tariki ya 16 Werurwe 2024 kuko aracyari gukorayo amahugurwa ajyanye no kongerera imbaraga abakinnyi [Fitness].
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW