Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, yegukanye Icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda Umufaransa, Clèment Tabur amaseti 2-0.
Uyu mukino w’abakina umwe ku wundi (Singles), watangiye Saa Tanu z’amanywa ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.
Ni umukino wabanjirijwe n’imuhango y’imbyino za Gakondo.
Abakunzi ba Tennis mu Rwanda, bari bawitabiriye ku bwinshi, cyane ko wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Tennis ku Isi.
Marco Trungelliti wari waratsindiwe ku mukino wa nyuma mu Cyumweru cya Mbere cya ATP Challenger 50 Tour na Kamil Majchrzak ukomoka muri Pologne, yorohewe n’umukino w’uyu munsi.
Uyu Munya-Argentine yawutsinze ku maseti 2-0 (6-4, 6-2). Yahise yegukana ibihumbi 5 by’amadalari akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bakina ari babiri (Doubles), Thomas Fancutt na Hunter Reese begukanye Icyumweru cya Kabiri cya ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda S.D Dev Prajwal na David Pichler amaseti 2-0 (6-1, 7-5).
Ubwo Trungelliti yari amaze gushyigikirizwa igikombe cyeInzego zitandukanye zari mu muhango wo guhemba abitwaye nezaFairPlayMarco yishimiye uko irushanwa ryagenzeUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zéphanie, yari ahagarariye Minisitiri, Munyangaju Aurore MimosaPerezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théonest, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’irushanwaAbari bafite inshingano zitandukanye, bashimiweN’abasifuzi bahembweClèment Tabur yabonye umwanya wa KabiriNa Clèment Tabur bagiye bamusaba agafotoAbana bagiye bamusaba ifoto y’urwibutsoByari ibyishimo kuri aba banaTrungelliti yifotozanyije n’abana bakina Tennis mu RwandaNtiwari umunsi mwiza kuri Clèment TaburNi umukino woroheye MarcoUmusifuzi yabanje kubasobanurira amategekoUbwo Clèment Tabur yari ageze ku kibugaUbwo Marco Trungelliti yari ageze ku kibugaNi uku byari byifashe mbere y’umukinoAbana bakina Tennis bari baje kwihera ijishoNi umukino witabiriweAbabyinnyi b’imbyino Gakondo babanje gususurutsa abaje kureba umukino wa nyuma