MIGEPROF yasabye inzego zitandukanye kurandura ibigitsikamira uburinganire

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF itangaza ko hagiye gushyirwaho amahame mu nzego zitandukanye mu kubaka ubushobozi bwimbitse bw’inzego zitandukanye mu rwego rwo kuziba ibyuho bigitsikamiye ihame ry’uburinganire.

Ibi byagarutsweho na Silas Ngayaboshya umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe guteza imbere abagore n’uburinganire, kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024.

Hari mu gutangiza igikorwa cyo gusakaza inyandiko ikubiyemo amabwiriza ngenderwaho mu kwinjiza ihame ry’uburinganire mu nzego zose za leta n’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Ngayaboshya yavuze ko hakiri icyuho cy’ubushobozi nk’uko byagaragajwe muri politiki ivuguruye y’uburinganire mu ntego yayo ya 7 igaragaza ko hagombwa kubakwa ubushobozi bw’inzego zitandukanye.

yagize ati”Icyuho gihari ntabwo ari umuntu ku giti cye cyangwa ikigo runaka ahubwo n’aho tugeze nk’igihugu si ho twishimira ko twakagombye kuba turi, twemera ko tugifite ubusumbane bushingiye ku gitsina bugihari turi guhangana dushaka kugira icyo dukora ngo tugere ku buringanire busesuye.”

Yerekanye ko aho bari ubu mu nzego zitandukanye nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga bya World Economic Forum byakozwe umwaka ushize wa 2023 aho rwaje ku mwanya wa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ridaheza.

Bamwe mu bakora mu bigo bya Leta n’inzego z’abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta bahamya ko ingamba ngenderwaho bahawe na MIGEPROF bizabafasha kuziba ibyuho by’ihame ry’uburinganire by’ubwuzuzanye biri mu bigo byabo.

Mwiseneza Julienne, Ushinzwe imishinga mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu za mashanyarazi (EDCL) yavuze ko hakigaragara ibyuho aho abagabo barusha ubwinshi abagore muri uru rwego, ariko hari ingamba zashyizweho muri iyi minsi mu rwego rwo kuziba icyuho kiriho.

Yagize ati “Aya mabwiriza ngenderwaho twabonye kw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye azatuma turushaho kubona umurongo ngenderwaho tugabanya ibyuho byose byari bihari no mu zindi nzego zitandukanye.”

- Advertisement -

Samuel Camarade Amerika, umukozi wa RDB avuga ko inzego zitandukanye zizabafasha kumva neza ko ihame ry’uburinganire bose ribareba .

Ati“Igihugu cyacu kigizwe n’umubare munini w’abagore, ubwo rero mu gihe twifuza kugera kw’iterambere bagisigaye inyuma ntacyo twageraho, iyi mirongo migari igiye kudufasha kureba ibyo dukora umunsi ku wundi twibanda kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, iributsa abantu bose ko uburinganire bugerwaho iyo abagore n’abagabo cyangwa se abahungu n’abakobwa bafite kandi bakishimira ku buryo bungana uburenganzira n’amahirwe atangwa n’umuryango mugari ndetse n’igihugu.

Silas Ngayaboshya umuyobozi muri MIGEPROF
Inzego zitandukanye ziyemeje gushyira imbaraga mu kuzuza ihame ry’uburinganire

DIANE UMURERWA
UMUSEKE.RW i Kigali