Minisitiri w’Intebe wo mu gihugu cyigabijwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi yeguye

Ariel Henry wari Minisitiri w’Intebe wa Haiti yemeye kwegura nk’uko byemejwe n’ihuriro ry’ibihugu byo muri Caribbean/Caraibe.

Igihugu cya Haiti gikomeje kuba isibaniro ry’amatsinda atandukanye ahanganye.

Ku wa Mbere abakuru b’ibihugu byo muri Caribbean bahuriye muri Jamaica baganira ku buryo Haiti yabamo impinduka za politiki.

Ariel Henry yaheze mu gihugu cya Puerto Rico nyuma y’aho udutsiko tw’abagizi ba nabi tumubujije gutahuka.

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry yagiye ku butegetsi mu buryo bw’inzibacyuho asimbuye nyakwigendera, Jovenel Moïse wari Perezida w’icyo gihugu akaza kwicwa n’amabandi muri 2021.

Perezida wa Guyana, Irfaan Ali ukuriye ihuriro ry’ibihugu bya Caribbean yemeje kwegura kwa Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

Yagize ati “Twakiriye kwegura kwe mu gihe hari gushyirwaho inama nzibacyuho izayobora igihugu, hakanagenwa Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.”

Udutsiko tw’abagizi ba nabi dufite imbunda zikomeye twigaruriye imihanda ikomeye ku murwa mukuru wa Haiti, witwa Port-au-Prince ni two twasabye ko Minisitiri w’Intebe yegura.

Haiti ni igihugu gifite ubuso bwa Km2 27,800 kikaba gituwe na miliyoni 11.5 z’abaturage, kibarwa mu bihugu bya mbere bikennye ku isi.

- Advertisement -
Ariel Henry wari Minisitiri w’Intebe wa Haiti yemeye kwegura
Ariel Henry ari kumwe na Perezida wa Kenya William Ruto. Kenya ishaka kohereza abapolisi muri Haiti

UMUSEKE.RW