Muhanga: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umugabo witwa Niyomugabo Bosco w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga yasanzwe iwe mu rugo yimanikishije Umugozi ahita apfa.

Urwo rupfu rutunguranye rwabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye ku wa 27 Werurwe 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yemeje ko iyo nkuru bayimenye mu gitondo bayibwiwe n’inzego z’ibanze bakorana.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko bihutiye kugerayo basanga uyu mugabo ari mu mugozi, batabaza inzego z’Ubugenzacyaha n’abaganga kugira ngo hakorwe iperereza n’isuzumwa ry’umubiri we.

Ati “Ntabwo twebwe twari kubyemeza ko yiyahuye, ababifite mu nshingano nibo twiyambaje.”

Yavuze ko babwiwe ko uwo mugabo yageze mu rugo mu gitondo asanga umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko atari ahari kuko yakoraga akazi ke mu Mujyi wa Muhanga.

Ati “Yageze mu rugo atuma umwana mutoya babanaga ku iduka kugura isukari, uwo mwana agarutse asanga ari mu mugozi yapfuye.”

Yavuze ko nta raporo bahawe ko uyu mugabo yabanaga n’umugore we mu makimbirane, kuko bagerageje kubaza amakuru no mu baturanyi bahakana ko nta kibazo uyu muryango wari ufitanye.

Gitifu avuga ko umurambo we wajyanywe mu Bitaro by’iKabgayi gukorerwa isuzumwa, bakaba bongeye kuwugarura mu rugo kuko biteguye kuwushyingura.

- Advertisement -

Niyomugabo Bosco asize Umugore n’abana 2 barimo uwo bareraga.

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW i Muhanga.