Ukurikiyeyezu Jean Baptiste, Umuvandimwe wa Minani Evariste uheruka kurekurwa n’Urukiko, arashinja Komanda wa Transit yo mu Murenge wa Muhanga, gufunga Umuvandimwe we binyuranije n’amategeko kandi akamufungira mu kigo cya Transit Center.
Uyu muturage yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ko ababajwe no kuba umuvandimwe we yararekuwe n’Urukiko ku cyaha rwari rumukurikiranyeho, rumurekuye, uyu muyobozi wa Transit Center ya Muhanga ,Habihirwe Jean Bosco ahita aza kumufata.
Ukurikiyeyezu avuga ko nta rupapuro rw’ihamagara umuvandimwe yigeze ahabwa mbere yuko afatwa, cyangwa ngo amenyeshwe icyo akurikiranyweho mu magambo.
Ati “Mutubarize Umuyobozi wa Transit Center impamvu yatumye afunga mu buryo butemewe n’amategeko Umuvandimwe wacu.”
Ukurikiyeyezu kandi avuga ko yifuza guhabwa n’indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni n’ibihumbi magane ane y’u Rwanda(1450000frw) kubera ko uyu Habihirwe yamushoye mu Nkiko bikaba bimutwara n’umwanya we yagombye gukoramo akandi kazi nkuko abivuga.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye buvuga ko icyaha Minani Evariste akurikiranyweho kijyanye n’Imyitwarire itari myiza imuvugwaho.
Ati “Ibyo uyu mugabo avuga nta shingiro bifite kuko Minani ashinjwa Imyitwarire itari myiza.”
Minani Evariste yarekuwe n’Urukiko icyo yaregwaga gukorana imibonano mpuzabitsina n’Umugore utari uwe ku gahato.
Isomwa ry’Urubanza rya Ukurikiyeyezu Jean Baptiste rizaba Taliki ya 11 Werurwe 2024 saa munani z’igicamunsi.
- Advertisement -
Muhanga: Urukiko rwarekuye umuturage ahita ajyanwa mu nzererezi
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.