Mwarimu Peter Prince yateguje indirimbo yamagana ubusinzi 

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ngayabahizi Pierre [ Peter Prince], usanzwe yigisha mu mashuri abanza ubifatanya n’ubuhanzi, yiyemeje gukora indirimbo ikangurira urubyiruko kureka inzoga bakagana gahunda ya “Tunywe Less”.

Peter Prince akorera akazi k’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere Nyamagabe ku kigo cy’Ishuri cya Gs Gikongoro.

Yabwiye UMUSEKE ko ababazwa cyane n’urubyiruko rugendera mu kigare, bigatuma rushorwa mu nzoga no mu biyobyabwenge bikarangira ubuzima bwabo bwangiritse.

Avuga ko nyuma yo guterwa ishavu n’agahinda n’ubuzima urubyiruko rugenzi rwe rubayemo, yahise afata umwanya akandika indirimbo atekereza ko izagira benshi ihindura imitima by’umwihariko abishoye mu busambanyi, ubusinzi n’ubwomanzi.

Yagize ati ” Iyi ndirimbo yanjye nayitekerejeho kandi nashatse kugaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe areba urubyiruko bityo ko rwareka ikigare”.

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, urubyiruko rwinshi rwamaze gutandukira inzira yo kwiteza imbere ruyoboka ikigare (Peer Pressure ) rero nk’umurezi kandi nk’umuhanzi nasanze nkwiriye kugira uruhare rwanjye binyuze mu ndirimbo.”

Mwarimu Peter ubifatanya n’ubuhanzi asanzwe atanga inama agafasha n’abari mu rukundo yifashishije indirimbo.

Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Urunana’ irimo ubutumwa bukangurira abantu kugira Ubumwe n’Ubwiyunge. Indi ndirimbo azwiho niyo yise ‘Uwo Nkunda’ na ‘You are Free’.

Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa “Tunywe Less” bugamije kwibutsa abantu ko nta keza k’inzoga ko abantu bakwiye kuzigabanya cyangwa bakazireka mu kurengera ubuzima bwabo.

- Advertisement -

Reba hano indirimbo za Peter Prince

https://youtu.be/RRJRqeTMn1k?si=9YQVfGuNnbYZoyAD

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW