Nta gikozwe Africa izakoresha miliyari 200$ igura ibiribwa hanze – Dr Ngirente

*U Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku biribwa mu 2024

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yatangije ku mugaragaro inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa y’umwaka wa 2024, ni inama y’ubuhinzi n’ubworozi ibera i Kigali muri Nzeri 2024.

Abanyacyubahiro n’abavuga rikumvikana mu muhango wo gutangiza iyi nama, bashyigikiye iyi nama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru kandi idaheza, yiga ku iterambere ry’ibiribwa muri Afurika hagamijwe kugira umutekano w’ibiribwa kuri buri wese.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti, “Hanga, ihutisha, zamuka: guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere,” iragaragaza ko kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika ari ikintu cyo kwitabwaho mu buryo bwihutirwa.

Irasaba kongera ingufu mu itunganywa ry’ibiribwa, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuzamura imibereho y’Abanyafurika, no gukoresha ubushobozi bw’umugabane bwo gukemura ibibazo byugarije Isi.

Insanganyamatsiko yerekana kandi akamaro ko gushyira imbere ibikorwa bitatu by’ingenzi bikurikira: guhanga udushya, kwihuta, no kuzamuka.

Ku bijyanye no guhanga udushya, Inama y’uyu mwaka wa 2024 izamurika uburyo bushya bwo gushyira mu bikorwa politiki, ingamba zo gutera inkunga, ubushakashatsi, n’ubucuruzi.

Muri iki gihe cy’iterambere ryihuta ry’ikoranabuhanga, iyi nama izerekana ikoranabuhanga rigezweho n’ibikoresho bifasha mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, amikoro make, ibiribwa byangirika, n’ibindi.

Abitabiriye inama bazanabasha kuganira n’abahanga mu guhanga udushya, ndetse n’abayobozi bashyira ingufu mu guteza imbere ubwo buhanga bugezweho.

- Advertisement -

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Nyakubahwa Dr Ngirente Edouard yagize ati, “Twishimira umuhate mufite mu gukemura ibijyanye n’ibura ry’ibiribwa, kubonera igisubizo imirire mibi, no guteza imbere ubunzi muri Africa.”

Dr Ngirente Edouard avuga ko Africa igikoresha miliyari 60$ mu gutumiza ibiribwa hanze y’umugabane, kandi ko ayo mafaranga aziyongeraho hagati ya 50 na 60% cyangwa akikuba kabiri mu myaka 10 iri imbere.

Yavuze ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kugira icyo bakora kugira ngo bihaze mu biribwa, bagabanye amafaranga umugabane ukoresha utumiza ibiribwa ahandi ku isi. Yavuze ko kudakoresha ubwo bushobozi, abahanga basanga Africa mu bihe biri imbere izakoresha miliyari 200$ z’amadolari ku mwaka itumiza ibiribwa, mu gihe hagize igikorwa ayo mafaranga yagabanuka inshuro 10.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (AFS Forum) izaba ku wa 2-6 Nzeri i Kigali mu Rwanda. Biteganijwe ko izitabirwa n’abantu babarirwa mu 5000 bakora mu bijyanye n’iterambere ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi.

Agaruka ku kamaro k’iyi Nama, Nyakubahwa Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’abafatanyabikorwa ba AFS Forum, yashimangiye uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwihutisha iterambere rirambye ry’urwego rw’ibiribwa.

Yagize ati, “Kunoza ibyo dukora birashoboka kuko dufite Abanyafurika benshi b’urubyiruko bafite impano, abahanga mu guhanga udushya ndetse n’uburyo bw’imikorere bwagaragaje ko butanga umusaruro mwiza muri Afurika no mu mahanga.”

Gutangiza iyi nama ni igikorwa kibimburira ibindi bizaranga iyi nama ngarukamwaka izaba muri Nzeri.  Izahuza abacuruzi, abashoramari, abayobozi bakomeye muri Leta, abahanga mu guhanga udushya, n’abahinzi kugira ngo bahuze ingufu, kugira ngo haboneke ishoramari n’inguzanyo bikenewe n’ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), urubyiruko, abagore n’imikoranire iyobowe na Leta, ibyo byose bizafasha mu kongera ibiribwa muri Afurika mu bwiza no mu bwinshi.

Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’abafatanyabikorwa ba AFS Forum ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr NGIRENTE Edouard
Iyi nama izaba muri Nzeri, 2024

UMUSEKE.RW