Nta rukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda ruzubakwa – Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka urukuta rutandukanye Congo n’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, ubwo we na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva kiir Mayardit uyoboye EAC, bagiranaga  ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko ikibazo cy’umutekano  mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu bihe bitandukanye sosiyete sivile muri Congo yakomeje kotsa igitutu Perezida Tshisekedi isaba ko hakubakwa urukuta rurerure rutandukanya u Rwanda na Congo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose.

Iki kibazo yongeye kubizwa mu kiganiro n’itangazamakuru , maze yerura ko nta gahunda ihari yo kubaka urwo rukuta ndetse ko byasaba ubushobozi bwinshi.

Ati “Congo ifite abaturanyi icyenda. Nitwubaka urukuta bizagorana guca inzira ijya muri Congo. Ndatekereza ko twazicuza kuko twakoresha amafaranga menshi muri  icyo gikorwa aho kuyashyira mu bindi. Imana yo ubwayo izi  ibyo Congo ikeneye kugira ngo itere imbere.”

Yakomeje agira ati “Nta kibazo mfitanye n’Abanyarwanda  uretse ubutegetsi bwa Kagame bwivanga mu mitegekere ya Congo.”

Muri icyo kiganiro, Felix Tshisekedi na mugenzi we wa Sudani y’Epfo bemeranyijwe ko bagiye gushyira imbaraga mu kubahiriza ibijyanye n’amasezerano ya Luanda na Nairobi, hagamijwe ko amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yagaruka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -