Nyanza: Inka y’umuturage bikekwa ko yibwe yabonetse yapfuye

Inka y’umuturage wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yibwe yavanwe mu Murenge ijyanwa mu wundi Murenge nyirayo asanga yapfuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Mushirarungu, mu Mudugudu wa Nyabubare.

Umuturage witwa Ayinkamiye Francine w’imyaka 50  niwe watanze amakuru ubwo yabagaraga amasaka ari munsi y’uwo murima  mu gihuru yabonyemo inka yapfuye.

Iyi nka nta gikomere ifite  ntiharamenyekana icyayishe.

Iriya nka bikekwa ko yibwe, yavanwe mu Mudugudu wa Rubona mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza aho yari iy’umuturage witwa Misago Fidel alias Ntare.

Bikekwa kandi  ko iriya nka yibwe ikajyanwa mu Murenge wa Rwabicuma ari naho yasanzwe yapfuye aho yarivanwe mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uriya muturage bikekwa ko yibwe inka agirwa inama yo kujya gutanga ikirego.

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW/Nyanza

- Advertisement -