Nyanza: Umwana uregwa gusambanya mugenzi we yaririye mu Rukiko

Amarira, kwihanagura bya hato na hato ayo marira, kwambara impuzankano y’ishuri yigaho niko umwana w’umuhungu wari mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana I Nyanza yagaragaye yaje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Nk’uko umwirondoro we ubigaragaza uriya mwana avuka mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza. Uriya mwana araregwa icyaha cyo gusambanya undi mwana w’umukobwa w’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha buravuga ko muri uku kwezi kwa gatatu uyu mwaka uriya mwana w’umuhungu w’imyaka 15 yafashe umwana w’imyaka itatu aramusambanya aho byavuzwe n’uwo bikekwa ko yasambanyijwe

Ubushinjacyaha buti “Uyu mwana w’umukobwa yabwiye nyina ko uyu mwana w’umuhungu yafashe ikinyoni (Igitsina) akagishyira mu kanyoni (Igitsina) kuriya mwana w’umukobwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari umutangabuhamya uvuga ko umwana we(w’umutangabuhamya) yatashye abwira nyina ko uriya mwana w’umuhungu uregwa yafashe icyo ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni'(Igitsina) agishyira mu kanyoni kuriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.

Ubushinjacyaha buvuga kuri raporo ya muganga igaragaza ko uriya mwana w’umukobwa yasambanyijwe kuko muganga yasanze ‘Akarangabusugi’ karavuyeho kose ndetse afite udukomere tukiri dushya mu gitsina

Ubushinjacyaha busoza busaba ko “Kugira ngo ngo hakorwe iperereza rinononsoye hashakishwa n’ibindi bimenyetso kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza uriya mwana w’umuhungu yakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari mu rukiko i Nyanza mu bihe bitandukanye uyu mwana w’umuhungu yaranzwe no kurira uko bigaragara yari yambaye imyambaro y’ishuri, ishati hejuru y’umweru n’ipantalo y’ibara rya kake.

Uyu mwana w’umuhungu ahawe ijambo yabwiye urukiko ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa w’imyaka itatu kandi ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga se y’uregwa maze arayabima barahira ko bazafungisha uyu mwana w’umuhungu

- Advertisement -

Yagize ati “Njye narezwe nyuma y’icyumweru ukurikije igihe ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabereye ari nabwo nafunzwe.”

Me Celestin NSHIMIYIMANA wunganira uregwa aravuga ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanwa

Ati “Bose uko babajijwe nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare.”

Me Celestin arasaba ko ubuhamya bw’abatangabuhamya budakwiye guhabwa agaciro.

Kuri raporo ya muganga Me Celestin aravuga ko umwana wo mu cyaro guta akarangabusugi bishobora kuba byaterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, harimo no kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi ubwabyo byatuma agata.

Me Celestin ati “Nta kigaragaza ko uwo nunganira yaba yarasambanyije uriya mwana kuko na raporo ya muganga ntaho izina ry’uwo nunganira rigaragara, bityo icyo si ikimenyetso cy’uko uwo nunganira yasambanyije uriya mwana.”

Muri rusange ari Me Celestin NSHIMIYIMANA arasaba ko uyu mwana w’umuhungu yafungurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

UMUSEKE wamenye  amakuru ko uyu mwana w’umuhungu mbere y’uko atabwa muri yombi habanje gutabwa muri yombi se umubyara.

Abapolisi bagiye gufata uyu mwana w’umuhungu basanga adahari niko guhita bata muri yombi se bamukekaho kumucikisha, umwana agarutse iwabo yambaye imyambaro y’ishuri (uniform) nyina na we ahita amufata amushyira RIB.

Ni bwo se yafunguwe, uriya mwana w’umuhungu afungwa atyo yambaye ‘uniform’ y’ishuri.

Uriya mwana yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Niba nta gihindutse uru rubanza rurasomwa muri iki cyumweru. UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza