Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru kudakorera ku jisho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yibukije abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye ko bakwiye kubahiriza inshingano zibyo babazwa badakoreye ku jisho ndetse bagatsinda buri kimwe cyatuma batagera ku cyerekezo Igihugu cyihaye.

Ni ubutumwa yagarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 20 Werurwe 2024, ubwo yasozaga umwiherero w’abagize Guverinoma wari umaze iminsi ibiri ubera ku Intare Arena i Rusororo.

Uyu mwiherero wibanze ku biganiro biganisha ku ngamba zikwiye mu iterambere rirambye n’uruhare rw’abayobozi muri urwo rugendo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bakwiye guhora bazirikana Iterambere ry’umuturage ndetse bakamuhoza kw’isonga mu byo bakora.

Yabibukije kandi ko bakwiye kwitondera kugira ubwoba bwo gutsindwa.

Yagize ati”Bamwe muri twe banyuze mu bintu birenze, ariko ndabasaba ikintu cyoroshye, gishobora gukoreka ariko gikeneye kugira umuhate ndetse no kwiyemeza. Ni uwuhe muhate,ni iyihe ngano yawo ufite?,n’uwe muhate wo gukora ibikwiye?.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko bamwe muri bo bahiriwe kuko aho Igihugu cyavuye aho kiri n’uko cyakomeje kwiyubaka, bishingiye ku mitekerereze mizima.

Yavuze ko atasaba buri muyobozi kwitwara nkawe cyangwa nka mugenzi we kuko buri wese yanyuze mu mateka yihariye ariko hari ibikwiye guhurirwaho.

Kuva mu 2004, abayobozi bakuru b’Igihugu bajya mu mwiherero aho bahurira hamwe mu gikorwa kigamije kungurana ibitekerezo ku bikwiye kunozwa mu cyerekezo u Rwanda rwihaye.

- Advertisement -

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW