Perezida Tinubu yanze ko hazabaho ibirori byo kwizihiza isabukuru ye

Perezida wa Nigeria, Ahmed Bola Tinubu yasabye abanya-Nigeria by’umwihariko abo mu muryango we n’inshuti ze ko bazareka gukora ibirori byo kwishimira isabukuru ye y’amavuko, kubera ibihe bikomeye by’ubukungu igihugu kirimo.

Ibi byatangajwe n’Umujyanama wa Perezida Tinubu, Bayo Onanuga, wavuze ko Perezida yasabye inshuti ze, abo mu muryango we ndetse n’abaturage ba Nigeria ko bazareka gukora ibirori byo kwishimira isabukuru ye y’amavuko izaba ku ya 29 Werurwe 2024, ubwo azaba yuzuza imyaka 72.

Bayo Onanuga ugira inama Perezida Tinubu yavuze ko uyu mutegetsi yahisemo ko mu gihugu hatazaba ibirori byo kwishimira isabukuru y’amavuko bijyanye n’ibihe bikomeye by’ubukungu abaturage barimo mu gihugu.

Ibi bikiyongeraho ibihe by’akababaro igihugu kirimo bitewe n’imirwano iherutse guhuza abo mu moko ya aba Okuama n’aba Okoloba yapfiriyemo abashinzwe umutekano 16 muri Leta ya Delta iherereye mu Majyepfo ya Nigeria.

Perezida Bola Tinubu uzaba wuzuza imyaka 72 y’amavuko yasabye ko abashaka kuzamuha impano, bazaziha abakeneye ubufasha cyangwa abababaye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW