Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasabye abaturage kuzamuha amajwi mu matora yo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe azageza ku wa 17 Werurwe 2024 mu gihe igihugu cye kiri mu bihe bitoroshye.
Perezida Putin yasabye abaturage gutorana ubushishozi bagahitamo uzabagirira umumaro.
Yagize ati “Nemera ntahidikanya ko muzi neza ibihe bigoye igihugu cyacu kiri kunyuramo, n’ibibazo duhura nabyo mu turere twose, kugira ngo dukomeze gukemura ingorane kandi twiyubahishije, tugomba gukomeza kunga ubumwe no kwigirira icyizere.”
Perezida Putin yahamagariye Abarusiya gukoresha amatora nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ubumwe bwabo no kuba inyuma y’ubuyobozi bwe.
Yatangaje ko berekanye ko bashobora kuba hamwe, barengera ubusugire n’umutekano w’u Burusiya, aho yibukije ko uyu ari wo munsi wa ngombwa cyane wo gukomeza muri iyi nzira.
Perezida Vladimir Putin aramutse atsinze abo bahangaye mu matora yazayobora u Burusiya kugeza mu 2030
Ni ku nshuro ya gatanu Putin yiyamamarije kuyobora u Burusiya kuva mu mwaka 2000.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW