RDC: Tshisekedi yongeye gusabwa kubahiriza amasezerano ya Nairobi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Felix Antoine Tshisekedi yongeye gusabwa kubahiriza amasezerano ya Nairobi

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Salva Kiir Mayardit, yaganiriye na mugenzi we wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi, amusaba ko yakubahiriza amaserano ya Luanda na Nairobi, hagamijwe ko amahoro n’umutekano  byagaruka mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, nibwo Salva Kiir Mayardit yahuye na Felix Antoine Tshisekedi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ndjili, yakiriwe na Minisitiri w’intebe, Sama Lukonde.

Ibiganiro by’aba bombi byibanze uko mu Burasirazuba bwa Congo hagira amahoro n’umutekano nuko umubano w’u Rwanda na Congo wakongera kuzahuka.

Lily Adhieu Martin ukuriye ibiro by’Umukuru w’Igihugu yavuze ko “ Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Perezida Kiir akomeje gushyikira ko ibihugu byabana  ariko hirindwa ubushotoranyi no kubaha  imipaka y’ibihugu.”

Yongeyeho ko “ Perezida Kiir na mugenzi we wa Congo baganiriye uko amasezerano ya Nairobi na Luanda yakubahirizwa no kugabanya umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo Kiir yagiye mu Burundi no mu Rwanda kugira ngo ibi bihugu birusheho kuvuga rumwe ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Biteganyijwe ko Perezida Salva Kiir ahura na Perezida wa Angola Joao Lourenco usanzwe ari umuhuza mu kibazo cy’umutekano mucye wa Congo.

Kiir yakiriwe ku kibuga cy’Indege na Minisitiri w’intebe wa Congo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -