RIB yafashe abakekwaho kwiba telefoni I Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, rwerekanye abantu batatu bafashwe bakekwaho kwiba telefoni mu Mujyi wa Kigali.

Telefoni zose zafashwe mu mujyi wa Kigali ni 167, zifatitwa ahantu hatandukanye.

RIB isaba abantu kugira amakenga kuko fone bagiye bazibiba bari nko kuri comptoire, mu modoka n’ahandi.

RIB igira inama abantu ko “Umuntu ukimara kwibwa telefoni akwiye guhita afungisha uburyo yahuje foni na mobile money, na mobile banking bakaba babihagaritse kugira ngo utibwa kabiri.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko abibwira  ko baziba, batazarusha intege inzego z’ubugenzacyaha, cyangwa ngo bazirushe ubemenyi, abasaba guhanga imirimo.

Ati “ Musubize amerwe mu isaho, inzego ‘umutekano, RIB zizabarwanya kandi bazafatwa.”

RIB ivuga hari abacuruza telefoni zakoze na bo ngo batiza umurindi abaziba bityo  igasaba abantu kutazigura.

Ni mu gihe abafite telefoni zibwe zitaraboneka, RIB ivuga ko ifite ubushake bwo kuzishakisha nubwo zitaraboneka.

Nyiranduhuye Sylvanie umwe mu bari baribwe telefoni, yabwiye UMUSEKE ko yibwe ku wa 11 Mutarama 2024, ayibiwe mu nzira ataha mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Budurira.

- Advertisement -

Avuga ko yaguwe gitumo n’abasore babiri kandi ari mu masaha y’umugoroba, bamukubita hasi , maze barayimutwara.

Ati “Ngiye kumva, nomva abasore baturutse inyuma,numva umusore ambwiye ati mpereza. Nakomeje kuyifata [mu ntoki], abasore bankubita hasi. Abamotari barareberaga moto zigera muri eshanu, ku bw’amahirwe nari nambaye ikora. Nabuze ubutabazi, telefoni ndarekura.”

Yongeraho  ko telefoni yarimo n’amafaranga 40000 frw ariko asigarana indangamauntu.

Ashimira ubuyobozi bw’Igihugu bukorana akazi umurava n’ubunyangamugayo.

Ati “ Icyo twashimira ubuyobozi, ni uko akazi kabo, bagakorana ubunyangamugayo. Nkatwe abaturage baba bagaruriye ibyacu tuba twishimye. Yasabye abantu kujya bamenyesha inzego z’umutekano kandi bakirinda kujya bavugira kuri telefoni mu masaha y’umugoroba.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko bariya bantu biba telefoni ngo bafite system ihindura serial number, gusa  ko nubwo bajijisha gutyo ngo hari uburyo telefoni bamenya serial number yayo ya mbere.

RIB yongeraho ko usibye abaibwa telefoni hari ubundi buryo abantu bari kwibwa amafaranga mu buryo bwa pyramid, ibyo bita uruhererekane rw’amafaranga uwinjiye akinjiza undi gutyo gutyo.

UMUSEKE.RW