Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, ukekwaho kwaka no kwakira ruswa.
RIB ivuga ko yakiriye amafaranga ya bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze.
Ntabwo hatangajwe ingano y’amafaranga yaba yaratse cyangwa yarakiriye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yashimiye abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye kw’iterambere ry’igihugu.
UMUSEKE.RW