Rusizi: Inkangu yasibye iriba ryavomwagaho n’utugari tubiri

Inkangu yasibye iriba ry’amazi rya gakondo ryavomwagaho n’abaturage b’utugari tubiri two mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nkangu yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 28 rishyira 29 Gashyantare 2024, yatengukanye ibiti n’ibitaka byose bitwikira iriba ry’amazi rya ‘Mpongora’ rivomwaho n’abaturage bo mu tugari twa Burunga,Kagara.

Aba baturage bavuga ko amazi meza ya WASAC ari imboneka rimwe, bakitabaza ay’iri riba, barasaba ubuyobozi ko bwabongerera imbaraga bagatunganya iryo riba.

Makuza Pierre utuye mu mudugudu wa Karushaririza,mu kagari ka Burunga, twasanze agerageza gukuraho ibiti n’itaka ngo abone amazi, yavuze ko umwanda ukomeza kwiyongera mu baturage.

Yagize ati“Nta mazi meza dufite nk’abaturage dukomeje kwirwanaho, umwanda wo urakomeje ni ikiziba gusa, dukeneye izindi mbaraga.”

Uwitwa Karemera Jerome nawe yagize ati “Iri vomo rya Mpongora turarivoma cyane amazi ya WASAC dukunda kuyabura rikadutabara, turasaba abuyobozi kudufasha gushaka igisubizo cyaryo kirambye.”

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe yabwiye UMUSEKE ko hagiye gukorwa umuganda kugira ngo abaturage babone amazi yo gukoresha.

Ati” Ni iriba rya gakondo ryafashaga abaturage batagira amazi mu ngo, nk’ubuyobozi tugiye gushyiraho imbaraga z’umuganda. Icyumweru gitaha kizashira abaturage bari kubona amazi nk’uko bisanzwe.”

MUHIRE DONATIEN

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Rusizi