Rusizi: Urujijo ku nkuba yakubise umuryango w’abantu Batandatu

Mu Karere ka Rusizi, Inkuba yakubise urugo rwarimo abantu Batandatu, yica umwana w’umukobwa witwa Mukamahirwe Josélyne w’imyaka 15, wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Uy mwana yigaga ku Ishuri Ribanza rya Musumba (EP Musumba) riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka  Rusizi.

Amakuru avuga ko iyo nkuba yanatumye mukuru we agwa igihumure kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Mushaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Ruganda, Nahayo Vincent, yabwiye IMVAHO Nshya ko byabaye mu ma saa yine z’ijoro ku wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, ubwo nyir’uru rugo Rekeraho Sylvain n’umugore we bari bagiye kuryama.

Mu ruganiriro bahasize abana babo batatu b’abakobwa, n’umwuzukuru wabo w’umwaka umwe, wabyawe n’umwe muri aba bakobwa, na bo biteguraga kujya kuryama.

Gitifu Nahayo Vincent yagize ati”Imvura yari yatangiye saa moya z’umugoroba irimo ihita, inkuba irabakubita uwo mwana w’umukobwa ahita apfa. Mukuru we ari na we nyina w’aka kana k’umwaka yaguye igihumure, akana n’undi mukobwa wabo ntibagira icyo baba.”

Yakomeje agira ati “Uwaguye igihumura yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka n’ubu ni ho akiri kuko yasaga n’uwataye ubwenge ariko baratubwira ko agenda amererwa neza.”

Yavuze ko icyabereye amayobera abaturage n’ubuyobozi ari uburyo uyu muryango usanganywe ubushobozi buke, utagira igikoresho na kimwe mu nzu gicomekwa ku mashanyarazi ngo babe bavuga ko ari cyo gishobora kuba cyatumye bibasirwa n’inkuba.

Yemeza ko inkuba yabakubitiye mu nzu banafunze inzugi n’amadirishya igahitana uwo mwana w’umukobwa, atari no mu misozi kuko ari ahantu h’itaba.

- Advertisement -

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024.

UMUSEKE