Senegal: Nyuma y’igitutu cy’Abaturage hemejwe itariki yo gutora Perezida

Guverinoma ya Sénégal, yatangaje ko  Macky Sall, yemeje ko amatora y’umukuru w’Igihugu agomba kuba ku wa 24 Werurwe 2024, nyuma yaho urukiko rukuru ruvuze ko kwimura amatora bihabanye n’itegeko Nshinga.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall  yari yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu  yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2024 yasubikwa, habura amasaha make ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire.

Ni ibintu bitishimiwe na gato, ndetse abaturage bigaragambya basaba ko uyu mugabo yarekura ubutegetsi hakajyaho abandi.

Perezida Sall yatangaje ko muri Mata azaha ubutegetsi uzatorerwa kumusimbura, ariko ahita akuraho Minisitiri w’Intebe wo mu ishyaka riri ku butegetsi, Amadou Ba .

Kuri ubu Guverinoma ya Sénégal, yatangaje  ko Macky Sall yemeje ko aya matora agomba kuba ku wa 24 Weruwe 2024.

Itangazo rivuga ko Perezida Sall asheshe guverinoma, uwari Minisitiri w’Intebe,  Amadou, amusimbuje uwari Minisitiri w’umutekano, Sadiki bityo agomba gukurikirana ibikorwa by’amatora.

Bivugwa ko uyu Amouda Ba ategurirwa kuba Perezida w’iki gihugu.

Uku gutangaza itariki y’amatora byishimiwe cyane n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Anta Babacar wakomeje gusaba ko amatora yakorwa vuba .

Yabwiye Reuters  ati “Ndatekereza ibi bintu ari byiza. Iyi niyompamvu nakomeje kurwana mu byumweru bishize kuko twari tuzi neza ko amatora ashobora no kuba mbere ya tariki ya 2 Mata 2024.

- Advertisement -

Ni ubwa mbere muri Sénégal hari habayeho ibikorwa byo gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Inshuro enye habayeho guhererekanya ububasha binyuze mu matora, kuva mu 1960 igihugu cyabona ubwigenge.

UMUSEKE.RW