Sobanukirwa uko ibiciro bishya by’ingendo biteye

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bizatangira kubahirizwa tariki ya 16 Werurwe 2024 n’abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bagiye mu Ntara zitandukanye.

RURA yatangaje ko ibiciro byiyongereye ku bakora ingendo ndende bagana mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali.

Umugenzi uzajya werekeza i Huye avuye Nyabugogo ni ukwishyura 3, 742 Frw, ni mu gihe Nyabugogo Rusizi ari 8, 450 Frw.

N’aho umugenzi uri muri gare ya Nyabugogo yerekeza Rubavu azajya yishyura 4.839 Frw.

Ku mugenzi uri Nyabugogo yerekeza Nyagatare azajya yishyura 4.956 Frw.

Umugenzi uri muri gare ya Nyabugogo yerekeza Rusumo azajya yishyura, 5.190 Frw.

Nko mu Mujyi wa Kigali utega imodoka Downtown ajya Remera-Sonatube azajya yishyura 307Frw.

Kabuga yerekeza Nyabugogo anyuze Sonatube, azajya yishyura 741Frw.

Uva Downtown yerekeza Rubirizi agana Remera azajya yishyura 484 Frw.

- Advertisement -

Uva Remera yerekeza Bwerankori, azajya yishyura 306 Frw.

Uva Remera yerekeza Nyabugogo azajya yishyura 307 kimwe n’uwerekeza Sonatube

Mu gihe uva Remera yerekeza Special Economic zone, azajya yishyura 295Frw.

Ni mu gihe uvuye Remera yerekeza Tunda ajya Busanza azajya yishyura 267 Frw.

Kuva Downtown-Kibaya werekeza Sonatube, ibiciro by’ingendo umugenzi azishyura 516 Frw.

Remera werekeza Ndera, ndetse n’uvayo azajya bishyura 269Frw.

Remera-Masaka ni ukwishyura 384Frw.

Kabuga-Remera, umugenzi ugiyeyo cyangwa avayo azajya yishyura 420 Frw.

Busanza-Rubilizi-Kabeza umugenzi azajya yishyura 227 Frw.

Remera-Kibaya, umugenzi azajya yishyura 224 Frw.

Remera-Busanza-Nyarugunga azajya yishyura 351 Frw.

Nyabugogo-Kibaya-Kacyiru hazajya hishyurwa 565 frw.

Remera-12-Masoro,umugenzi azajya yishyura 291 Frw.

Remera-Gasogi umugenzi azajya yishyura 439 Frw.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje kandi ko hari imihanda mishya yoherejwemo bisi zitwara abagenzi.

Hasobanuwe kandi ko ibinogo ndetse n’imikuku byari muri imwe muri iyi mihanda bishobora gukurwamo vuba aha bidatinze.

1. Nyanza Bus Park-Gahanga-Nunga

2. Masaka- 15- SpecialEconomic Zone

3. Masaka-Rusheshe

4. Giti Kinyoni-Nyabugogo

5. Nyabugogo-Karumuna-Jali

6. Nyacyonga-Masoro

7. Nyacyonga-Rutunga

8. Gasanze-Birembo-Kinyinya

9. Bumbogo-Kimironko

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali, ibigo 14 n’abantu 4 ku giti cyabo batsindiye gutwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse bahawe ibyerekezo birimo n’imihanda mishya yo gutangiramo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ubwiyongere bw’imodoka nshya bugiye gukemura ikibazo cy’ingendo mu
Mujyi wa Kigali

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW