Somalia: Al-Shabab yagabye igitero hafi y’Ibiro bya Perezida

Umutwe w’Iterabwoba ugendera ku mahame akaze ya  Islam wa al-Shabab, wagabye igitero kuri Hoteli yitwa Syl iri mu murwa mukuru wa Somalie, Mogadishu.

Iyi hoteli iri hafi y’ibiro bya perezida mu murwa mukuru wa Somalia.

Ababibonye batangaje ko ibiturika hamwe n’urusaku rw’amasasu byumvikanye biva muri iyo hoteli, babwira ibiro ntaramakuru Reuters ko abarwanyi bari bakiri imbere muri iyo hoteli.

Amakuru avuga ko  muri icyo gitero, Abadepite bane ba Somalie, bakiguyemo .

Nta cyo leta ya Somalia yari yabivugaho ku mugaragaro.

Mbere yaho, al-Shabab yavuze ko abarwanyi bayo bagenzura iyo hoteli kandi ko barimo kurasa “abakozi n’abasirikare bakuru… ba leta”.

Farah Ali, utuye hafi y’ibiro bya perezida, yabwiye Reuters ati” “Twabanje kumva ikintu giturika cyane, nuko hakurikiraho urusaku rw’amasasu. Twumva ko abarwanyi barimo imbere [muri hoteli] kuko turimo kumva ukurasana.”

Umuyobozi wo mu rwego rushinzwe umutekano yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Abagabo bitwaje imbunda benshi binjiye ku ngufu muri iyo nyubako nyuma yo gusenya urukuta rw’umutekano bakoresheje igiturika cyane.”

Hassan Nur, warokotse icyo gitero abicyesheje kurira urukuta, yagize ati: “Sinzi abapfuye n’abakomeretse ariko hari hari abantu benshi imbere [muri hoteli] ubwo igitero cyatangiraga.”

- Advertisement -

Abandi babibonye batangaje ko babonye abapolisi bahagera nyuma y’iminota gusa igitero gitangiye, batangira kurasana n’intagondwa.

Mu byumweru bishize, ibitero byari byaragabanutse mu gihe umutekano wakajijwe, nyuma yuko leta ya Somalia ikajije umurego w’igitero cyayo cya gisirikare kuri uwo mutwe.

Al-Shabab igenzura ibice binini by’amajyepfo no rwagati muri Somalia.

Uyu mutwe ukorana na al-Qaeda ndetse umaze imyaka hafi 20 urwanya leta ya Somalia ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

UMUSEKE.RW