Sudani y’Epfo yafunze amashuri kubera ubushyuhe bukabije

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yafashe icymezo cyo kuba ifunze amashuri kubera ubushyuhe bukabije  bwageze ku kigipimo cy’ubushyuhe cya  45C .

Inzego z’Uburezi n’iz’Ubuzima, muri iki gihugu  zagiriye inama ababyeyi kwitwararika, babuza  abana babo kujya gukinira hanze umwanya munini, zivuga ko ubu bushyuhe bushobora kumara ibyumweru bibiri.

Abayobozi muri iki gihugu  ku wa Gatandatu 16 Werurwe 2024, bavuze ko “ Hari n’abitabye Imana .”

Aba bavuze ko igipimo cy’ubushuhe kigihari haba ku manywa na nijoro bityo bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe ndetse n’iby’umubiri.

Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo , ivuga ko kuva mu cyumweru gishize, nibura abana 15 bivugwa ko bapfuye bishwe na gapfura  kubera ubushyuhe bukabije.

Sudani y’Epfo amashuri yafunze kubera ubushyuhe bukabije

UMUSEKE.RW