UPDATE: Ikipe y’u Burundi yatewe mpaga nyuma yo kwanga gukinana ‘Visit Rwanda ‘

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwatangaje ko bwateye mpaga Dynamo  Basketball Club y’i Burundi nyuma yo kwanga gukinana umwenda uriho Visit Rwanda, isanzwe ari umuterankunga w’irushanwa rya BAL.

Ikipe ya Dynamo Basketball Club y’i Burundi yanze  gukurikiza amabwiriza y’irushanwa rya BAL 2024 arebana n’imyenda yo gukinana.

 Iyi kipe yagombaga gukina na FUS Rabat yo muri Maroc kuri iki cyumweru.

INKURU YARI YABANJE

Mu mikino ya Baskeball yitiriwe’ Basketball Africa League (BAL 4), yaraye itangiye muri Afurika y’Epfo, ikipe ihagarariye u  Burundi ya Dynamo, yanze gukinana umwambaro ugaragaza ikimenyetsio cya ‘Visit Rwanda’

Ibi byabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, mu mukino iyi kipe yakinnyemo  na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, ku kibuga cya SunBet Arena mu mujyi wa  Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Amakuru avuga ko iyi kipe ibyo yakoze yabisabwe n’Ubuyobozi bw’Uburundi kubera ibibazo bya Politiki biri hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’Uburundi.

Amakuru akomeza avuga ko kuva mu gitondo cyo ku wa Gatandatu , ikipe ya Dynamo yategetswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko mu Burundi, FEBABU, na leta y’Uburundi, kutambara umwambaro uriho “Visit Rwanda’ kubera ko u Burundi bushinja u Rwanda guhungabanya umutekano no gushyigikira umutwe wa RED Tabara.

Iri shyirahamwe ryari ryabanje kubimenyesha abategura aya marushanwa nubwo amakuru avuga ko iki cyifuzo kitakiriwe ndetse ishobora gufatirwa ibihano.

- Advertisement -

Ubusanzwe amategeko y’iri rushanwa kimwe n’abaritegura  bavuga ko amakipe yose asabwa kwambara umwambaro uriho ikirango cya ‘VISIT Rwanda’ nk’umuterankunga w’iri rushanwa.

Uyu mukino warangiye  Dynamo itsinze amanita 86 kuri 73 ya  Cape Town Tigers.

Perezida Evaliste Ndayishimiye w’U Burundi yashimye iyo kipe uko yitwaye.

Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “ Ndashimira cyane ikipe ya basketball ya Dynamo  kubwo guhesha ishema u Burundi nuko urimo kwitwara neza  mu marushanwa ya  “BAL season4. Uyu munsi ukaba utahanye insinzi”

Yakomeje ati “ Turabashyigikiye mu mikino yindi , mutere imbere, turi kumwe na mwe!”

Bitegekanijwe ko kuri iki cyumweru  Dynamo ihura  na FUS Rabat yo muri Maroc, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (16h00).

Basketball Africa League (BAL) ni irushanwa ryavutse mu 2019 ku bufatanye bw’irushwwa ry’umukino w’Amaboko wa Basketball yo muri Amerika rizwi nka NBA ndetse  n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko wa basketball ku isi muri Afrika (FIBA Afrique/FIBA Africa).

VISIT Rwanda ni umuterankunga wa BAL 4
Dyanamo yatangiye itsinda umukino wa mbere itsinda ikipe yo muri Afurika y’Epfo

UMUSEKE.RW