Ubucuruzi bw’inyama bwafunzwe i Kampala

Ubucuruzi bw’inyama n’ibizikomokaho muri Uganda mu murwa mukuru Kampala bwafunzwe kubera indwaraa y’uburenge ikomeje gufata indi ntera mu matungo.

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka nibwo inzego n’ubworozi muri Uganda zatangaje ko indwara y’uburenge ifata amatungo ikomeje kwibasira ibice bya Gomba, Ssembabule, Lyantonde na Lwengo

Minisiteri y’Ubuhinzi, Inganda n’Uburobyi muri Uganda yasohoye itangazo rivuga ko bibujiwe kugurisha inyama mu murwa mukuru Kampala.

Yavuze ko ari mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cy’indwara y’uburenge cyakomeza gukirwakira cyangwa abaturage bariye inyama z’itungo yari irwaye uburenge zikaba zabagiraho ingaruka.

Iyi Minisiteri ivuga ko kandi ubucuruzi bw’matungo arimo inka, ihene, intama n’ingurube bubujijwe i Kampala kugeza igihe bazamenyeshwa.

Uganda ikomeje guhangana n’iyo ndwara y’uburenge dore ko muri Gashyantare, Inama y’Abaminisitiri yari yanzuye ko Guverinoma igura inkingo miliyoni 10 zo gukingira amatungo.

Muri Mutarama kandi Perezida Yoweri Museveni yavuze ko Uganda igiye gukorana na Botswana mu rwego rwo gukingira amatungo.

Indwara y’uburenge ni indwara yandura cyane itera ibisebe ku maguru no ku munwa w’inyamaswa.

Kurya inyama z’inyamaswa zanduye bigira ingaruka ku bantu zirimo uburwayi n’urupfu.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW