Uko Inararibonye zibona ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 30

Abahanga mu by’ubukungu bahamya ko habaye impinduka zikomeye mu bukungu mu myaka 30 ishize, ni ibitanga icyizere cy’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, aho biteganyijwe ko umunyarwanda azaba yinjiza ibihumbi 12 by’amadolari ku mwaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ashimangira ko ibigerwaho bishingiye ku ngamba n’amavugurura mu nzego z’ubukungu.

Impinduka mu bukungu bw’u Rwanda zitangirana n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ingamba zinyuranye zo kuvugurura urwego rw’imari ziri mu byatumye ubukungu buzamuka.

Mu mwaka wa 1995  ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56 frw aho inkunga z’Amahanga zari ku gipimo cyiri hejuru ya 90%.

Mu mwaka wa 2018-2019 ingengo y’imari yari kuri miliyari 2,443.5 frw  ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2023-2024 ni miliyari 5,030 frw.

Amafaranga ava imbere mu gihugu ushyizeho inguzanyo igihugu kizishyura bingana na 87% by’ingengo y’imari yose bivuze ko inkunga ziri ku gipimo cya 13 %.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko habaye impinduka zikomeye mu bukungu mu myaka 30 ishize.

Mu mwaka wa 2008 abagerwaho na serivisi z’imari bari 14% kuri ubu bageze kuri 93%

Impuzandengo y’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2003 wari ku gipimo cya 8.2%,mu gihe hari hitezwe ko uzazamuka ku gipimo cya 6.2 %.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande urwego rw’ubuhinzi rwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’umwaka wa 2023, urwego rw’inganda rukagira igipimo cya 22%, naho urwa serivisi rukiharira igipimo cya 44%.

Abikorera by’umwihariko abo mu rwego rw’inganda, bavuga ko kuba leta igira bimwe yigomwa nk’imisoro y’ibitumizwa hanze bifasha inganda, nabyo bibatera imbaraga mu kongera umusaruro uzikomokaho.

Mu mwaka wa 1994 Umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, naho muri 2018 yinjizaga amadolari 778 ku mwaka.

Kuri ubu abarirwa  amadolari 1040, ariko bitegangijwe ko mu mwaka wa 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka,.

Mu cyerekezo 2050 biteganijwe ko umunyarwanda azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12  by’amadolari ku mwaka.

Umusesenguzi mu bukungu, Habyarimana Straton, asobanura ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize bishimangira ko bishobora kugerwaho mu cyerekezo 2050.

Ashimangira ko kwiyongera kw’imirimo ya maboko idashingiye ku buhinzi yaba ishingiye ku nganda na serivisi zitandukanye, abaturage babibonamo inyungu ikomeye ku mibereho rusange yabo.

Urwego rw’ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu mwaka 30 ishize, kuko byoroheje ubuhahirane.

Mu gihugu habarurwa ibilometero 1,6000 by’umuhanda wa kaburimbo yubatswe indi irasanwa ,mu gihe ibilometero 3,700 by’imihanda y’imigenderano (Feeder Roads), nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160  muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.

Ni mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa  kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business ikorwa na banki  y’isi ibigaragaza.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW