Umuhanda Goma-Sake wafunzwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuhanda Goma-Sake wafunzwe

Mu mu mujyi wa Goma mu gace ka Mugunga ahazwi nko ku Kimashini habereye imyigaragambyo ikaze yatumye umuhanda Goma-Sake ufungwa.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’iyicwa ry’umusivili wishwe n’abagabo bambaye imyenda y’igisirikare cya RD Congo ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2024.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Werurwe abaturage n’abahunze imirwano ya M23 na FARDC bo mu nkambi ya CBCA bazindukiye mu myigaragambyo ikaze.

Abo baturage n’abahunze imirwano bavuga ko bakomeje kwicwa no kugirirwa nabi n’igisirikare cya Leta na Wazalendo.

Muri iyo myigaragambyo mu burakari bwinshi bahagaritse urujya n’uruza ku muhanda Goma-Sake.

Baravuga ko barambiwe ubwicanyi bumaze gufata indi ntera muri Mugunga no mu bindi bice byo mu mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yagize ati ” Ubu bwicanyi bugomba guhagarara, ntidushobora guhangana n’inzara ngo hiyongereho n’ubu bwicanyi.”

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri ubwo bugizi bwa nabi bwaherekejwe n’iyo myigaragambyo.

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, umutekano muke warushijeho kwiyongera mu gace ka Lac-Vert na Mugunga mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma aho byibuze abaturage 12 bishwe abandi benshi barakomereka bikabije.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW