Afurika y’Epfo yateye utwatsi iby’uko M23 yaba ifite abasirikare bayo

Igisirikare cya Afurika y’EPfo cyanyomoje amakuru ko haba hari abasirikare babiri bacyo bafashwe n’umutwe wa M23 mu mirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika , National Security News, cyari cyatangaje ko M23 yafashe mpiri  abasirikare benshi b’ingabo za SADC barimo babiri ba Afurika y’Epfo mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize.

Mu itangazo igisirikare cya Afurika y’Epfo(SANDF) cyashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, kivuga ko kigamije gutanga umucyo ku byatangajwe, cyemeza ko ari ibinyoma, nta musirikare n’umwe wafashwe na M23, bityo bose bari mu nshingano zo mu butumwa bwo  kugarura amahoro muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa gisirikare Siphiwe Dlamini, agira ati “ Turashaka gushyiraho umucyo ko abasirkare bose ba SANDF boherejwe muri Congo bari mu nshingano zabo neza.”

Akomeza agira  ati “Ntabwo ari ubwa mbere amakuru adacukumbuwe kandi adafitiwe gihamya atangazwa n’ibinyamakuru  ku ngabo za SNDF kuva zakoherezwa mu butumwa bwo muri Congo. (SAMIDRC).

Iki gisirikare gikomeza kivuga ko kitazakomeza kwihanaganira ko isura n’ubuhanganjye bwacyo bukomeza kwanduzwa.

UMUSEKE.RW