DRC: Mu mezi atatu abarenga miliyoni 7 bakuwe mu byabo

Abantu barenga miliyoni zirindwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi, DR Congo, bamaze kuva ibyabo mu mezi atatu ashize kubera isibaniro ry’intambara z’urudaca.

Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze ku ya 23 Mata, 2024 na Amnesty international, Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Iyi raporo ivuga ko muri iyi minsi mu Burasirazuba bwa Congo habaye isibanirano ry’Intambara biturutse ku mitwe y’itwaje intwaro urwana yo ubwayo cyangwa ihangane na Leta.

Aho niho hava impfu z’abaturage ibihumbi bishwe n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa n’abasirikare ba Leta.

Amnesty international ivuga ko mu mezi atatu ashize abantu miliyoni 7 bamaze kuva mu byabo bahunga amasasu abagwaho.

Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe bwarabaye isibanirano ry’Intambara biturutse ku mitwe y’itwaje intwaro ihahanganira, harimo iyazengereje abaturage nka Mai Mai, CODECO, FDRL na ADF.

Mu myaka ibiri ishize byageze ku rundi rwego ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano aho usaba ko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buha Uburenganzira n’Amahoro AbanyeCongo bavuga ikinyarwanda bakakirwa nk’abandi benegihugu.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW