Guverineri Kayitesi yabwiye Gitifu kwirinda imvugo igira iti ” Ni uku dukora”

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ashyikiriza ibitabo Gitifu mushya w'iyi Ntara Nshimiyimana Védaste

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara na Gitifu wayo mushya, Guverineri Kayitesi yasabye Nshimiyimana Védaste wahawe izo nshingano kwirinda abamuca intege bamubwira bati “Ni uku dukora.”

Iri hererekanyabubasha hagati ya Gitifu w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bikomo Alfred na mugenzi we Inama y’Abaminisitiri iherutse guha inshingano nshya Nshimiyimana Védaste ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Mata 2024.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabwiye Nshimiyimana ko agomba guhanga udushya, kurangwa n’umurava mu kazi akora akima amatwi abamuca intege ko ari uku bakora.

Guverineri Kayitesi avuga ko abakoresha iyo mvugo ari abantu badashaka impinduka ahubwo ko byica akazi.

Ati “Tuguhaye ikaze kandi turakwizeza ubufatanye mu kazi kawe ka buri munsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshiyimana Védaste avuga ko inshingano ahawe azifata nk’Umunyeshuri ubaye mwarimu.

Gitifu Nshimiyimana asaba abakozi b’Intara kubona inshingano nk’amahirwe yo kwiga aho kuzifata nk’ikibazo.

Nshimiyimana Védaste yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 aho yoherejwe kuba Gitifu w’Akarere ka Rusizi.

Nshimiyimana yashyizwe kuri uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Mata 2024.

- Advertisement -
Gitifu w’Intara w’agateganyo ucyuye igihe Bikomo Alfred
Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste yasabye abakozi b’iyi Ntara kutabona izi nshingano nk’ikibazo ahubwo ko bakazifata nk’amahirwe
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashyikiriza ibitabo Gitifu mushya w’iyi Ntara Nshimiyimana Védaste

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.