Guverinoma yemeje gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘Automatique’

U Rwanda rwemeje iteka ririmo  ko abantu bagiye gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.

Mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, harimo ingingo ivuga ko “Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.”

Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa X yavuze ko “ “Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Yakomeje ivuga ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”. Iyi myanzuro nitangira gushyirwa mu bikorwa tuzabamenyesha.”

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.

Ubusanzwe abakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora ‘démarrage, guparika ndetse n’ikizamini cyo kugenda kugira ngo harebwe uburyo ukora yubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’icyo guca mu makona (cônes).

Ubu hakaba hategerejwe uburyo ibi bizamini  bizakorwamo .

UMUSEKE.RW