Imodoka yarimo abasivile i Goma yarashweho urufaya 3 barapfa

Umutekano muke ukomeje gutera inkeke abatuye umujyi wa Goma mu gihe gito abantu 10 bamaze kwicwa mu buryo bwo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro, bikekwa ko ari Wazalendo.

Abatuye i Goma bamwe baranenga inyeshyamba za M23 kuba zitahagera ngo zibatabare, bakavuga ko leta ya Congo yananiwe kubarindira umutekano.

Ku wa Gatatu nimugoro abantu batatu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota TXL barashweho urufaya barapfa.

Amakuru avuga ko bari bavuye kuri banki, abantu bitwaje intwaro barabakurikira babarasaho, babatwara amafaranga bari bafite.

Ku wa Kabiri nabwo abantu batatu barasiwe muri resitora n’umuntu wambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo.

Amwe mu majwi UMUSEKE ufite, abatuye i Goma bavuga ko leta ya Kinshasa itabaha agaciro, ko yabirengagije, bamwe bagasaba M23 kubabohora.

Hari n’abadatinya kuvuga ko Wazalendo ari ikibazo ku mutekano wab kuko ngo ari bo bica uwo bashaka bagakiza uwo bashaka.

Umwe mu bakuriye Polisi i Goma witwa Faustin Kapend yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo zimenye icyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi.

Ati “Turimo gukora iperereza aho bibera… Tuzahura n’abantu batandukanye. Gusa umuntu yavuga ko uko ibintu bimeze bibabaje, ariko tugomba kwihangana kuko nibwo buryo abakora iterabwoba bakoramo.”

- Advertisement -

Hari abavuga ko leta ishaka guhunga ubugizi bwa nabi igashaka kubwitirira inyeshyamba za M23, gusa aho ubwicanyi buheruka bubera ni mu mujyi wa gati, abaturage bashinja ingabo za leta, FARDC cyangwa Wazalendo.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW