Kamonyi: Abagabo batatu bagwiriwe n’Ikirombe babavanyemo bapfuye

Abagabo batatu bagwiriwe n’Ikirombe cyo mu Murenge wa Rukoma bavanywemo bashyizemo  Umwuka.

Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko bamukuye mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana.

Uyu yasizemo bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko n’uwitwa Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko abo bombi babavanyemo bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwiyambaza amaboko y’abaturage, bitabaje imashini ziriza Umunsi zitababonye kuko zatangiye kuwa mbere wo ku Italiki 22 Mata 2024  bugorobye zisubika imirimo yo kubashakisha.

Mandera avuga ko zongeye gusubukura mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, zigera ku mirambo ya banyakwigendera.

Ati “Imirambo yabo tuyohereje ku Bitaro bya Remera Rukoma dutegereje ko RIB ikora iperereza.”

Babiri muri abo bakomokaga mu Murenge wa Rukoma, undi akaba yakomokaga mu Murenge wa Ruli ho mu Karere ka Rulindo nkuko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.

Ikibazo cy’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ndetse n’ababukora mu buryo bwa Gakondo buherutse guhagurutsa Inzego zitandukanye zivuga ko zigiye gukaza ingamba zikambura abahebyi ibirombe 43 bitagira benebyo.

Gusa bamwe mu bari mu nama icyo gihe bavugiraga mu matamatama ko iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe kitazakemuka vuba kuko kirimo amaboko y’abanyembaraga.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi.