Kamonyi: Bifuza ko ahiciwe Abatutsi hashyirwaho ibimenyetso bya Jenoside

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Nyirankunzi Séraphine avuga ko Jenoside yamutwaye abana be 5 n'Umugabo akifuza ko aho biciwe hashyirwa ikimenyetso

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, mu Murenge wa Rugarika bifuza ko ahiciwe abatutsi hashyirwaho ibimenyetso bigaragaza amateka y’abahaguye.

Iki cyifuzo bakivuze ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Abatanze ubuhamya bavuga ko inzibutso za Jenoside ziruhukiyemo imibiri y’ababo ari nke ugereranyije n’umubare ndetse n’ibice bitandukanye byo muri aka Karere abatutsi bagiye bicirwamo.

Bagasaba Inzego z’Ubuyobozi ko zishyira ibimenyetso ahantu habumbatiye amateka ya Jenoside.

Nyirankunzi Séraphine watanze Ubuhamya muri uyu muhango, avuga ko muri Jenoside yiciwe umugabo n’abana batanu ariko iyo ageze ahantu biciwe yumva hashyirwa ikimenyetso kigaragaza urutonde rw’abatutsi bose bahiciwe.

Ati “Iyo dutangije Icyunamo nibuka abo naburiye muri Jenoside nkumva nduhutse bikaba akarusho iyo ngeze ku Rwibutso cyangwa ahari ikimenyetso cy’aho biciwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko atari azi ko Umututsi uzagira amahirwe akarokoka azongera kugira agaciro mu Rwanda.

Ati ” Ahantu hamenekeye amaraso y’abacu hagombye gushyirwa ikimenyetso kuko hafite ibisobanuro by’amateka ya Jenoside.”

Nyagashumba Félix avuga ko aho bakuye imibiri y’abatutsi ari ngombwa ko hashyirwa ibyo bimenyetso kugira ngo n’abato bakure bahazi .

- Advertisement -

Ati “Abavuka ubu n’abazavuka ubutaha bakwiriye kumenya uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’abo yahitanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère usibye Inzibutso za Jenoside bamaze kubaka, ubu batangiye gushyira ibimenyetso aho abatutsi biciwe nubwo atari hose.

Ati “Iki ni icyifuzo kigenda gitangwa aho tujya kwibuka turafatanya n’Inzego zitandukanye kugira ngo tubihashyire.”

Gusa Meya Dr Nahayo avuga ko byose bijyana n’Ubushobozi bw’Igihugu uko bugenda buboneka.

Akarere ka Kamonyi gafite Inzibutso za Jenoside 3 ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi 100, hakaba kandi n’Ibimenyetso 5 biranga amateka ya Jenoside.

Meya Dr Nahayo avuga ko batangiye gushyira ibimenyetso bigaragaza amateka y’aho abatutsi biciwe
Nyirankunzi Séraphine avuga ko Jenoside yamutwaye abana be 5 n’Umugabo akifuza ko aho biciwe hashyirwa ikimenyetso

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko iyo bageze ku Rwibutso n’ahari ibimenyetso baruhuka

Kimwe mu bimenyetso 5 biranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994

MUHIZIELISÉE 

UMUSEKE.RW i Kamonyi