Miliyari 12 Frw zigiye gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abarokotse Jenoside

Leta y’u Rwanda ivuga ko igiye gutanga arenga miliyari 12Frw mu kubakira amacumbi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, ivuga ko hari inzu 743 bagiye kubakira abarokotse Jenoside batishoboye zikazuzura zitwaye asaga miliyari 12 y’uRwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzw Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Hon Uwera Kayumba Marie Alice yabwiye UMUSEKE ko Intara y’Iburengerazuba ari yo yihariye Umubare munini w’abarokotse Jenoside badafite aho bakika umusaya, barenga 2000.

Ati “Uyu mwaka tugiye kubaka inzu 743 mu gihugu hose.”

Hon Uwera yavuze ko mu gihugu hose hazasanwa inzu 29,762 bakazubaka izisaga 6000 bwa mbere uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ati “Dushingira kuri raporo ziri ku rutonde Uturere twohereza hanyuma tugakurikiza abayakeneye kuruta abandi.”

Hon Uwera avuga ko hari izo bazasana zimaze imyaka 15 zatangiye gusenyuka. Akavuga ko Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mu bakeneye gusanirwa amacumbi.

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoît yabwiye Itangazamakuru ko abakeneye kubakirwa amacumbi muri aka Karere bagera kuri 86, mu gihe abazasanirwa basaga 900.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukavuga ko hari inzu 36 bwubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye muri uyu mwaka wa 2024.

- Advertisement -

Hon Uwera Kayumba Marie Alice avuga ko bazubaka amacumbi 743

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga