Muhanga: Umugabo w’Umucuruzi yasanzwe mu mugozi    

Ndagijimana Emmanuel w’Imyaka 41 y’amavuko  abo bakorana bamusanze mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Urupfu rwa Ndagijimana Emmanuel rwabereye mu Mudugudu wa Gahembe, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.

Ndagijimana Emmanuel wakoraga Umwuga w’Ubucuruzi, bamwe mu baturage bavuga ko hari umugenzi we wamuzaniye inzoga y’Urwagwa yo gucuruza akomanze yanga kumwitaba.

Abo baturage bavuga ko uyu amaze kubona ko atamukinguriye byamuteye ikibazo ahamagara abacuruzi bagenzi ba Ndagijimana bica urugi bageze mu nzu basanga ari mu mugozi yarangije gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Nsanzimana Védaste avuga ko  uyu Ndagijimana yibanaga kubera ko yari yarahunze umugore we ajya kwibera mu Isanteri  ya Bahozi yacururizaga akaba ariho yirirwa akanaharara.

Gitifu Nsanzimana yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’Umugore we ahitamo guhunga Umugore we.

Ati “Kugeza ubu Ndagijimana aracyari mu mugozi , dutegereje Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakore iperereza y’icyateye uyu mugabo kwiyahura.”

Nsanzimana  yasabye abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye kudashakira igisubizo mu kwivutsa Ubuzima ahubwo bakabigeza mu Nzego z’Ubuyobozi kuko aribo bashinzwe gukemura ibibazo by’abo bayobora.

Ndagijimana Emmanuel na Uwanyirigira  Jacqueline w’Imyaka 41 y’amavuko  amusigiye abana 3 barimo abahungu n’Umukobwa.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.