Nyanza: Iminsi itatu irashize Ibiro by’Akagari bibuze ibendera 

Abaturage, inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano bamaze iminsi itatu ku biro by’Akagari ka Nyamure bashakisha ibendera ry’u Rwanda ryabuze.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze  ku biro by’Akagari ka Nyamure mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, yahasanze abaturage benshi, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ inzego z’umutekano. Intandaro ya byose  ni ibendera ry’ibwe.

Tuhagera, twavugishije umwe muri aba baturage atubwira uko yabwiwe intandaro yuko  kwibwa kw’iri bendera.

Yagize ati”Twabyutse tubwirwa ko ibendera ry’u Rwanda ryibwe gusa ntiharamenyekana uwaryibye.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko iri bendera ryibwe kuwa gatatu w’iki Cyumweru kugeza kuri uyu wa gatanu ritaraboneka.

Inzego z’ubuyobozi zabimenye zihawe amakuru  ku isaha ya saa tanu z’ijoro n’irondo ry’umwuga riba muri kariya gace .

Kuva icyo gihe abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano baracyakomeje gushakisha.

UMUSEKE  kandi wamenye amakuru ko Umudugudu wa Kanyundo muri aka kagari ka Nyamure ari wo bashyira mu majwi.

Impamvu ukekwa ni uko  ngo ari umukuru w’uriya Mudugudu ari n’ushinzwe  umutekano waho , batumvikana hagati yabo.

- Advertisement -

Bityo  bigakekwa ko  byaba byarakozwe n’umwe muri bo agamije gushyirishamo undi.

Umunyamakuru kandi ari mu nzira yahuye n’imodoka ya Polisi yerekeza muri kariya kagari . Amakuru akavuga ko umwe mu bagize irondo ry’umwuga yaba yatawe muri yombi.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza