Ni uruzinduko rw’iminsi itatu, ari na rwo rwa mbere, Perezida Tshisekedi agiriye mu Bufaransa, akaba ku kibuga cy’indege yakiriwe na Chrysoula Zacharopoulou ushinzwe iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga mu Bufaransa.
Perezida Félix Tshisekedi ari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru bageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere bavuye mu Budage.
Ibiro bya Perezida muri Repubulika ya Congo Kinshasa, bivuga ko Tshisekedi ku munsi wa mbere asura Inteko Ishinga amategeko na Sena.
Ku wa Kabiri, Perezida Tshisekedi na Perezida Emmanuel Macron bazagirana ibiganiro bya babiri.
Ubwo yari mu Budage, Tshisekedi ngo yasabye abategetsi baho kwamagana amasezerano Ubumwe bw’Uburayi bwagiranye n’u Rwanda mu bijyanye n’ubufatanye mu byo gucukura amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutungula avuga ko ibindi bihugu by’Uburayi nk’Ububiligi byamaganye ariya masezerano, bagasaba Ubudage nab wo kugaragaza aho buhagaze.
Yavuze ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ubumwe bw’Uburayi, yaje nyuma y’ayo Congo Kinshasa yasinyanye n’Ubumwe bw’Uburayi, bityo Minisitiri Lutundula agasaba ko hazabaho gushishoza, amabuye ava mu Rwanda agashyirwaho ibiyaranga ku buryo atandukanywa n’ava muri Congo.
Byitezwe ko Perezida Tshisekedi azanaganira na Emmanuel Macron w’ubufaransa ku mutekano muke n’intambara biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubufaransa bwakunze kugaragaza muri ino minsi ko bushyigikiye ko Congo Kinshasa ishyira imbere ibiganiro n’u Rwanda byatangiye i Luanda, kandi ikanashyigikira ibiganiro bya Nairobi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW