RIB yataye muri yombi uwibaga abaturage abizeza inyungu

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwimana Jean Marie Vianney, wari ufite ikigo Super Free to Trade (STT), gikora ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, akizeza abantu inyungu z’umurengera.

Uyu yatawe muri yombi yatawe  ku wa 3 Mata mu 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje  ko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya .

Iki kigo cya Super Free to Trade (STT) gisaba abantu gushora amafaranga atandukanye kibizeza guhabwa inyungu hanyuma bikarangira ntayo bahawe.

Kugira ngo ukorane n’iki kigo bisaba kuba warashyize porogaramu  yacyo muri telephone.

STT ifite uburyo bukoreshwa kugira ngo ukorane nayo ukabona inyungu ngo bitewe n’umubare w’amafaranga uba washoyemo.

Hari amakuru ko amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ari $75 (107,000 Frw) ikakungukira $2.4 (3,000 Frw) ku munsi, mu gihe uwashoye menshi ari $30,000 (Miliyoni 38,000,000 Frw) we akungukirwa $1,200 ku munsi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaharugira inama Abanyarwanda bose kwirinda kwishora muri ibi bikorwa by’ uruhererekane rw’amafaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo.

- Advertisement -

Ubu bwambuzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora baribuze kungukirwa amafaranga menshi kandi atari byo.

RIB yihanangirije abantu bishobora mu bikorwa nk’ibyo bigamije kw’igwizaho umutungo w’abandi bakoresheje uburiganya ko batazihanganirwa.

UMUSEKE.RW