Rwanda: Ibice byinshi by’igihugu byaburiye umuriro icyarirmwe

Ku mugoroba wo kuri iki kicyumweru, ibice bimwe by’igihugu byaburiye umuriro icyarimwe mu gihe kingana hafi n’isaha.

Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe kuko akenshi umuriro wagendaga mu gace kamwe ariko nabwo ntutinde.

Iki kibazo cyiganje cyane mu bice by’Umujyi wa Kigali, Uburasirazuba, Amajyepfo, Uburengerazuba n’ibice bimwe byo mu Mjayaruguru.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) , kuri X yahoze ari twiiter, bwasobanuye ko habayeho ikibazo cya tekiniki.

Yagize iti “Ibice bimwe na bimwe bibuze umuriro kubera ikibazo cya tekiniki kibayeho. Mwihangane turi gukurikirana ngo icyo kibazo gikemuke. Mutwihanganire

REG  itangaza ko mu Rwanda umuriro ubura ku mpuzandengo y’amasaha 11 ku mwaka mu gihe Banki y’Isi yemera gukurikirana ibigo by’aho umuriro ubura amasaha ari munsi y’ijana.

REG (Rwanda Energy Group) itangaza ko ibara ibura ry’umuriro yifashishije uburyo bwagenwe na Banki y’Isi buzwi nka SAIDI& SAIFI.

Ibi bipimo bya SAIDI (igihe abafatabuguzi bamaze badafite umuriro) na SAIFI (inshuro bawubuze), byatangiye kwifashishwa mu Rwanda nyuma ya Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu bihagaze mu korohereza ishoramari.

Mu 2018 U Rwanda rwari ku mwanya wa 41 ku Isi n’uwa 2 muri Afurika mu bijyanye no kubura umuriro..

- Advertisement -

REG ivuga ko kugira ngo Banki y’Isi yemere kugenzura ibikorwa by’ibigo by’ingufu by’ibihugu runaka ari uko impuzandengo y’igihe umuriro ubura itarengeje amasaha 100 ku mwaka.

UMUSEKE.RW