Perezida w’agateganyo w’ikipe ya AS Kigali, yamaze kuzinukwa burundu kumva izina ry’iyi kipe nyuma y’ibibazo uruhuri ifite.
Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ikipe ya AS Kigali yakomeje guhura n’ibibazo byinshi byatewe n’amikoro make yagize.
Bimwe mu byakomye mu nkokora iyi kipe, harimo gusezera kwa Shema Fabrice wayoboraga iyi kipe ariko akaze kurekura izi nshingano.
Nyuma yo kurekura inshingano kwa Shema Fabrice, Seka Fred wari Visi Perezida we, ni we wahise ufata ubuyobozi mu buryo bw’agateganyo.
Kuva Seka yaba Umuyobozi wa AS Kigali by’agateganyo, ntiyahaye iyi kipe umwanya uhagije ndetse yamaze no kuyivamo n’ubwo aterura ngo abivuge yemye.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Seka hari umwegereye yabwiye ati “Ntuzongere kumbwira ikintu cyitwa AS Kigali.”
Ikirenze kuri ibi kandi, abakinnyi baberewemo imishahara y’amezi abiri. Ibirarane by’imishahara byishyuwe, byagiye bigirwamo uruhare na Shema Fabrice, abakinnyi bagifata nk’umuyobozi wa bo kugeza ubu.
Amakuru yizewe avuga ko kimwe mu byatumye Seka ahurwa no kumva izina AS Kigali mu matwi ye, ni uko Umujyi wa wamwimye isoko ryo guhabwa imodoka (Bus) itwara abagenzi mu ziheruka gutangwa n’uru rwego.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 37 mu mikino 25 imaze gukina.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW